Kigali

Sugira Ernest watijwe muri Rayon Sports yakoreyemo imyitozo ya mbere[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 31 December 2019 Yasuwe: 4224

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Sugira Ernest yakoze imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.



Ni imyitozo yabereye ku kibuga cyo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo saa 9:00’ za mu gitondo.

Nk’uko byari byitizwe uyu rutahizamu iyi kipe yatijwe na APR FC, yakoze imyitozo yose yayobowe n’umutoza Alain Kirasa urimo gutoza iyi kipe mu gihe umutoza mukuru adahari.

Sugira wabonaga yishimiwe na bagenzi asanze muri iyi kipe, ndetse na we wabonaga ku maso harimo akanyamuneza ubona ko kwisanga muri Rayon Sports nta kibazo na kimwe byamuteye.

Ku munsi w’ejo ni bwo inkuru yamenyekanye ko ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo gusaba gutizwa uyu rutahizamu, APR FC yabyemeye imubatiza mu gihe cy’amezi 6, ni ukuvuga kurangizanya n’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 n’ubwo Rayon Sports yo ivuga ko yamutijwe mu gihe cy’umwaka n’igice.

Mu ibaruwa dukesha FunClub, ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Munyakazi Sadate bwari bwandikiye APR FC busaba ko babatiza Sugira Ernest mu gihe cy’umwaka, bakazamufata neza ndetse bakazamubasubiza igihe bamushakiye.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza ariko ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter ndetse n’urubuga rwa Internet rwayo yaje gutangaza ko yarangije gutizwa Sugira mu gihe cy’umwaka n’igice uhwanye n’amasezerano yari asigaranye muri APR FC.

Ku rundi ruhande ariko, APR FC biciye ku rubuga rwa Internet rwayo na yo yaje gutangaza ko Sugira Ernest yatijwe muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu gusa.

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yatangaje ko atahishura igihe batiriye Sugira gusa ko ibyatangajwe ku mbuga za Rayon Sports ari ukuri.

Ku rundi ruhande APR FC, umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Lt Col Lt Col Sekaramba Sylvestre we yavuze ko Sugira bamutije muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu kandi ari na byo biri ku rubuga rw’iyi kipe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Paulo Dybala yatangaje ikintu cyamutunguye kurusha ibindi kuri Cristiano...

Rutahizamu wa Juventus,Paulo Dybala, uherutse gupimwa agasanganwa...
2 April 2020 Yasuwe: 4789 0

Perezida wa Mukura VS yatanze inkunga ya toni 20 y’ibiribwa mu gufasha...

Umuyobozi wa Volcano Express akaba n’umufatanyabikorwa wa Mukura Vs...
2 April 2020 Yasuwe: 2122 0

Arshavin wakiniye Arsenal yibasiye cyane Mesut Ozil

Umurusiya witwa Andrey Arshavin w’imyaka 38 wahoze akinira Arsenal ariko ubu...
1 April 2020 Yasuwe: 2859 0

KBS yahagaritse abakozi bayo amezi 3 kubera igihombo cyatewe na...

Kompanyi itwara abagenzi ya Kigali Bus Service yahagaritse abashoferi bayo...
1 April 2020 Yasuwe: 3261 1

Cesc Fabregas yavuze abatoza babiri yakunze cyane kurusha abandi mu...

Umukinnyi Cesc Fabregas uri gutanga amakuru muri iyi minsi yavuze ko...
1 April 2020 Yasuwe: 3741 0

Juventus yahuye n’ikibazo gishobora gutuma igurisha Cristiano...

Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’ubutaliyani bibyutse byandika ko ikipe ya...
31 March 2020 Yasuwe: 4603 0