skol
fortebet

Sugira Ernest yabaye umukinnyi wa mbere w’Amavubi wanyanyagijweho amafaranga n’abafana [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi bishimiye rutahizamu Sugira Ernest wahesheje u Rwanda itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 kugeza ubwo bamuhaye amafaranga nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Abafana b’Amavubi bari ku ruhande rwo hakurya ya stade ya Kigali I Nyamirambo ahadatwikiriye,bishimiye uyu rutahizamu ukomeje gucungura Amavubi aho bikenewe niko kumuha amafaranga mu rwego rwo kumwereka ko banyuzwe nibyo yabagejejeho.

Sugira Ernest yatsindiye Amavubi igitego cyayahaye kwerekeza muri CHAN 2020 ku munota wa 82, yishyura icya Ethiopia cyari cyinjiye ku munota wa 72 gitsinzwe na Lemeen Tafesse.

Ibi bintu byo guha umukinnyi witwaye neza amafaranga byari bimenyerewe mu bafana ba Rayon Sports ariko nab’ Amavubi babyiganye bashimira Sugira Ernest.

Nubwo aya mafaranga yahawe Sugira atabaye menshi nk’ayahawe Ulimwengu na Kimenyi mu minsi yashize,gusa iki n’ikimenyetso cyiza aba bafana beretse uyu rutahizamu uzwiho kugira imyitwarire myiza yaba mu kibuga no hanze yacyo.






Sugira wahesheje ishema u Rwanda yashimiwe n’abafana

Ibitekerezo

  • nibyiza cyane, gusa ikibabaje nuko abicaye abicaye ahatwikiriye batagize icyo bakora Kandi aribo baba bafite agatubutse. byerekana ko abishima ari abakene naho abakire baba bari mumibare myinshi. naho rubanda rwa giseseka biganjemo aba rayons iyo ubaahimishije icyo bafite baraguha niyo bataha namaguru.

    Ntamukinnyi dutegereje uzavanga irangi nka sugira kbs wawu niyamamare andi mkipe aze kurambagiza

    Amafaranga amafaranga amafaranga!!Niko umuririmbyi umwe yavuze.Benshi bumva ko amafaranga=ubuzima.Niyo mpamvu biba,babeshya,barya ruswa,basambana,etc...kugirango bayabone.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa