skol
fortebet

Sugira Ernest yakuwe mu ikipe ikina na Uganda muri CHAN 2020

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest ntabwo arakina umukino ubanza wa CHAN2020 , kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino ibiri u Rwanda twakinnye na Ethiopia mu gushaka itike.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi watsinze ibitego 2 byafashije u Rwanda kugera muri iyi CHAN,yari yitezwe na benshi ndetse nawe avuga ko yiteguye ariko ntabwo ahiriwe n’aya makarita yabonye.

Mu kiganiro Sugira Ernest yagiranye n’itangazamakuru kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, yatangaje ko kugeza ubu ikipe ihagaze neza, akaba yumva hari icyizere ko bakwitwara neza, gusa anavuga ko bazi ko hari umwenda bafitiye abanyarwanda kandi bagomba kubaha ibyishimo

Yagize ati “Duhagaze neza kuva twagera hano umwuka ni mwiza, n’abari bafite imvune urabona ko bagarutse. Tugiye gukina n’ikipe tuzi ko itazatworohera, twarebye imikinire yayo tubona n’ikipe ikinana imbaraga."

Turi mu itsinda rikomeye ririmo Maroc yatwaye igikombe, ririmo umuturanyi, ariko natwe ntitworoshye, turi igihugu gikomeye, dufite amahirwe nka 75% yo kuzamuka nituramuka dutsinze Uganda”

“Iriya CHAN ya 2016 yari nziza, hashize imyaka itanu, uko nari meze siko nkimeze, ntaho nagiye ndacyari wawundi nzagerageza gutanga ibyo mfite cyane ko iri rushanwa ndimenyereye”

“Abatadufitiye icyizere bagomba kukitugirira kuko igihugu ni icyacu, ikipe y’igihugu ni iyabo ibyiza tugomba kubisangira, ibibi tukabisangira, igihe kirageze ngo natwe tubihindure tubahe ibyiza nk’uko babikeneye banabikumbuye nk’uko bahoze banabiririmba mu bihe byashize, navuga ko turi mu nzira nziza zo kubikosora.”

Kwitwara neza muri CHAN 2016,byatumye Sugira Ernest agurwa miliyoni 100 FRW yerekeza muri AS VITA Club yo muri RDC.Muri iyo mikino yatsinze ibitego 3 birimo n’icyo yatsinze RDC.

Kubura kwa Sugira Ernest bivuze ko amavubi aritabaza abandi ba rutahizamu barimo Jacques Tuyisenge,Usengimana Danny,Byiringiro Lague,Mico Justin,Iyabivuze Osee na Iradukunda Jean Bertrand.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere n’ikipe y’igihugu ya Uganda ku I Saa Tatu z’ijoro, mu gihe muri iri tsinda ry’u Rwanda Maroc irahura na Togo saa 18h00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa