skol
fortebet

Sugira Ernest yigaruriye imitima y’abakunzi ba Rayon Sports mu minota 10 gusa bamuhundagazaho amafaranga

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2020

Sponsored Ad

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye rutahizamu wabo mushya Sugira Ernest wabahesheje amanota 3 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona batsinzemo Gasogi United igitego 1-0,bamuhundagazaho akayabo k’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Sugira Ernest winjiye mu kibuga ku munota wa 45 w’umukino asimbuye Iranzi Jean Claude,yahise yigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports kuko mu minota 10 gusa yamaze akinira iyi kipe, yahise anyeganyeza inshundura,atanga amanota 3 y’umukino.

Umukino watangiye amakipe yombi ari gusatirana cyane buri imwe iva ku izamu ryayo ijya ku rindi aho abakinnyi barimo Rutanga wa Rayon na Manace wa Gasogi baboneye amakipe yabo amahirwe.

Ku munota wa 21 w’umukino,Rayon Sports yabuze igitego cyabazwe ubwo kabuhariwe Mugheni Fabrice wagarutse mu kibuga, yasigaranye n’umunyezamu wa Gasogi Cuzuzo Gael, amutera ishoti umupira uca ku ruhande gato.

Ku munota wa 25 w’umukino, nabwo umunyezamu Cuzuzo Gael yatabaye izamu rya Gasogi United ubwo yakuragamo ishoti rya Bizimana Yannick.

Mu minota 10 ya nyuma y’igice cya mbere,Rayon Sports yokeje igitutu gikomeye izamu rya Gasogi United ariko ba rutahizamu bayo barimo Sekamana Maxime wabanje mu kibuga bwa mbere muri shampiyona akitwara neza na Bizimana Yannick ntibabyaza umusaruro amahirwe bahawe.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Umutoza Kirasa Alain yatangiye igice cya kabiri yinjiza mu kibuga Sugira Ernest wahawe amashyi menshi n’abafana asimbura Iranzi Jean Claude.

Uyu rutahizamu uri mu beza mu Rwanda nubwo atahiriwe muri APR FC,ntiyatengushye abafana ba Rayon Sports kuko ku munota wa 55,yafunguye amazamu n’umutwe yateye ku mupira mwiza yahawe na Rutanga Eric.Yari amaze iminsi 365 adatsinda igitego muri shampiyona.

Iki gitego cyahaye imbaraga Rayon Sports zo gukomeza kotsa igitutu Gasogi United yatabawe kenshi n’umunyezamu wayo Cuzuzo ukomeje kugaragaza ko ari umuhanga cyane.

Gasogi United yabonye amahirwe yo kwishyura ubwo Manace yabonaga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina awuteye ujya hanze y’izamu.

Ku munota wa 73,Sugira yabonye andi mahirwe yo gutaha izamu ariko ateye umupira ufata inshundura ntoya.

Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 75,ubwo Sugira yahaga umupira Mugheni Fabrice atera ishoti rikomeye rikurwamo na Cuzuzo Gael, umupira usanga Bizimana Yannick wari wenyine ariko Kazindu Bahati Guy arahagoboka awumuteresha nabi ujya hanze.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego 1-0 cya Sugira Ernest,hakurikiraho umuhango wo kwakirwa n’abafana k’uyu rutahizamu mushya wahawe akayabo k’amafaranga n’abafana.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru,Sunrise FC yahagamye Police FC banganya ibitego 2-2.Ibitego 2 bya Sunrise FC byatsinzwe na kabuhariwe Babuwa Samson hanyuma Police FC ituruka inyuma irabyishyura byose ibifashijwemo na Mico Justin.

APR FC iracyayoboye shampiyona n’amanota 38,ikurikiwe na Rayon Sports na 34,Police FC na 33,Mukura VS na 25,Kiyovu na 23 inganya na AS Muhanga.

Uko imikino yo kuri iki cyumweru yagenze:

Rayon Sports 1-0 Gasogi United
Sunrise 2-2 Police FC
GICUMBI 1-2 Marines
Musanze 2-1 Muhanga





Amafoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa