skol
fortebet

Sugira na bagenzi be bafashije Rayon Sports guha isomo rya ruhago Intare FC

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Abana bo mu ishuri rya ruhago rya APR FC ntiborohewe n’imirindi y’abakinnyi ba Rayon Sports babigirijeho nkana babatsinda ibitego 4-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze bakumbuye ikipe yabo yanze gukina igikombe cy’Intwari,yagarutse mu cy’Amahoro inyagira abana b’umukeba ibitego 4-0.

Rayon Sports ntiyatinze kwereka Intare ko amazi atari ya yandi yo mu cyiciro cya kabiri,ubwo ku munota wa 9 w’umukino rutahizamu Drissa Dagnogo ukomeje kwigaragaza yafunguraga amazamu ku gitego cy’umutwe, ku mupira wahinduwe na Radu ku ruhande rw’iburyo.

Ntibyatinze ku munota wa 15 rutahizamu Sugira Ernest ashyiramo igitego cya kabiri mu gihe ku munota wa 33 Sekamana Maxime yashyizemo igitego cya 3 cyatumye Rayon Sports irangiza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 3-0.

Igice cya kabiri Rayon Sports yagitangiranye ubukaka ndetse ku munota wa 56 w’umukino yongera imbaraga mu busatirizi, Drissa Dagnogo watsinze igitego cya mbere asimburwa na Mugisha Gilbert.

Uyu Mugisha Gilbert ntiyatindiganyije, kuko ku munota wa 65 yatsinze igitego cya kane cya Rayon Sports ku mupira yaherejwe neza na Nshimiyimana Amran.
Rayon Sports yagerageje gushaka uko yakwihaniza iyi kipe y’Intare FC ariko ba rutahizamu bayo barimo kabuhariwe Sugira Ernest ntibahirwa n’uburyo bagerageje imbere y’izamu.

Rayon Sports yashimangiye ikirenge cyayo mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka kubera ibi bitego 4-0 yatsinze Intare FC imu mukino ubanza. Intare FC ishobora gukora ibitangaza igihe Rayon Sports yakwirara mu mukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha hagati ya tariki ya 11 n’iya 12 Gashyantare 2020.

Uko indi mikino yo kuri uyu wa Gatatu yagenze:

Kiyovu Sports 0-0 AS KIGALI
Impessa 1-0 Etincelles
Rwamagana 2-2 Gicumbi FC

Ibitekerezo

  • Wa munyamakuru we na we urasetsa koko! ngo babigirijeho nkana? none se mu irushanwa hari imikino iba irimo? bari kuborohera se ngo ni uko ari abana? iyo byiswe guhatanira igikombe cyizatuma usohokera Igihugu bihindura isura we! Congs to Gikundiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa