skol
fortebet

Teta Mugabo Ange Nicole niwe wasezerewe bwa nyuma mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019

Yanditswe: Thursday 24, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Teta Mugabo Ange Nicole niwe ufunze umubare w’abakobwa 5 bagombaga gusezererwa mu mwiherero wa Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Sponsored Ad

Teta Mugabo Ange Nicole wari wambaye nimero 23 ntabashije gusigara mu bakobwa 15 bagomba guhatanira kuri Finale iteganyijwe kuwa Gatandatu ku Intare Arena I Rusororo.

Inyumba Charlotte (No.33) na Teta Mugabo Ange Nicole (No.23) nibo bagombaga gutorwamo usezererwa na bagenzi babo birangira uyu nimero 23 ariwe utowe na bake.

Nk’ibisanzwe habanje guhamagarwa abakobwa 5 batowe cyane kuri SMS n’abantu benshi,biyongeraho abandi 10 basubije neza ibizamini bahabwa.

Abatambutse ijonjora barusha abandi amajwi y’abaturage ni:

1. Mwiseneza Josiane (71,241)
2. Ricca Michealla Kabahenda (68,532)
3. Bayera Nisha Keza (57,866)
4. Niyonsaba Josiane (43,243)
5. Uwicyeza Pamella (42,579)

Abakobwa 10 bahize abandi mu gusubiza ibibazo ni:
1. Mutoni Oliver
2. Gaju Anitha
3. Uwase Sangwa Odile
4. Uwase Muyango Claudine
5. Umukundwa Clemence
6. Uwihirwe Yasipi Casmir
7. Murebwayire Irene
8. Mukunzi Teta Sonia
9. Inyumba Charlotte
10. Nimwiza Meghan


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa