skol
fortebet

Thierry Henry yatangaje impamvu gukina muri Arsenal byamworoheye cyane kurusha muri FC Barcelona yarimo ibihangange

Yanditswe: Thursday 07, May 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal,Thierry Henry yatangaje ko gukina muri Arsenal byamworoheye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze muri FC Barcelona kubera ko muri iyi kipe yo mu Bwongereza yari yarahawe ubwisanzure bwo kuzenguruka ikibuga uko ashaka ndetse agafashwa cyane na Dennis Bergkamp na Kanu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 42 utoza muri Canada yavuze ko gukina mu ikipe ya Arsenal byamworoheye cyane kubera aba bakinnyi babiri kurusha muri FC Barcelona nubwo yakinanaga n’abakinnyi b’ibyamamare.

Mu kiganiro Henry yagiranye na Sergio Aguero ku mbuga nkoranyambaga imbonankubone,yavuze ko gukina muri Arsenal byamworoheye cyane anahagirira ibihe byiza kurusha muri FC Barcelona.

Yagize ati “Muri Arsenal najyaga aho nshaka hose kimwe nawe igihe wakinanaga na Diego Forlan.Byaranyoroheye muri Arsenal kubera ko nari mfite Dennis Bergkamp na Kanu.Bakundaga kuguma mu kibuga hagati bikamfasha gusubira inyuma,iburyo cyangwa ibumoso.”

Icyakora Henry yavuze ko yishimiye gukorana na Guardiola muri FC Barcelona ndetse ngo byamufashije kumva uko umupira uryoha.

Yagize ati “Nkiri muri Arsenal numvaga ntazayivamo ariko byarangiye ngiye.Nerekeje muri FC Barcelona ikina umupira utandukanye n’uburyo butandukanye bwo gukina bituma nongera kwiga uko bakina umupira cyane ko mbere nari mfite Kanu,Bergkamp bamfashaga gukina aho nshaka hose.

Nahise mpura n’umutoza Rijkaard wansabye kuguma ibumoso nyuma haza Guardiola.Pep n’umutoza mwiza ariko usaba byinshi cyane unagira ishyaka ku buryo biba bimeze nkaho muri gukina umukino wa Chess.

Uhora wumva ugomba gukora cyane kurushaho iyo uri kumwe nawe.Kubigeraho n’ukuguma mu mwanya wawe kugira ngo ikibuga kibe kinini kurushaho kugira ngo bifashe abakinnyi bo hagati gukina.”

Henry yavuze ko umukino wa FC Barcelona wihariye ariyo mpamvu batwaye ibikombe 3 muri 2009.

Henry yavuze ko nubwo yatwaye ibikombe muri FC Barcelona bitamubuza kwemeza ko Arsenal ariyo ihora ku mutima we.

Henry niwe mukinnyi w’ibihe byose wa Arsenal kuko kugeza ubu ari we wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo [228] mu mikino 376 yayikiniye.

Muri Arsenal,Henry yatwaye Premier League 2 , FA Cup 2 na Community Shields ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa