Kigali
startimes

Thierry Henry yatangaje umukinnyi wo hagati wamugoye ubwo yakinaga muri Premier League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 December 2019 Yasuwe: 4395

Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal,Thierry Henry usigaye utoza muri Canada yamaze impaka benshi bari bakomeje kwibaza umukinnyi wo hagati w’ibihe byose aho yemeje ko bitamworoheraga guhura na Manchester United kubera Paul Scholes.



Thierry Henry ufatwa nk’umwe muri ba rutahizamu b’ibihe byose babayeho muri Premier League yabwiye ikinyamakuru Sky Sports ko nubwo Scholes na Steven Gerrard bari abakinnyi beza hagati mu kibuga,ariko uyu mugabo wakiniye Manchester United yari yihariye.

Henry yagize ati “Umuhanga cyane yari Paul Scholes gusa Steve G amugwa mu ntege.Yahoraga ari hejuru mu mutwe.Scholes yatumaga ikipe ya Manchester United ikomera.Igihe cyose twahuraga nawe,twashakaga uburyo bwo kumuhagarika.Nibyo Gerrard amuri hafi gusa Scholes niwe nahitamo.”

Henry yatangaje ko ubwo Ubwongereza bwari bufite Scholes, Steven Gerrard na Frank Lampard,bari beza ku mpapuro cyane ko ntacyo bakoze mu marushanwa akomeye.

Thierry Henry wari mu ikipe ya Arsenal yatwaye shampiyona idatsinzwe,yari umwe mu bakinnyi bagoraga ikipe ya Manchester United.



Henry yavuze ko Scholes ariwe mukinnyi wo hagati wamugoye mu Bwongereza

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC igiye kurekura abakinnyi barimo Sugira Ernest

Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye uburenganzira Sugira Ernest na Nkomezi Alex...
13 July 2020 Yasuwe: 2228 0

Murumuna wa Serge Aurier yarasiwe inyuma y’akabyiniro arapfa

Umuvandimwe w’umukinnyi wa Tottenham Serge Aurier yishwe arashwe mu mu mujyi...
13 July 2020 Yasuwe: 1701 0

Manchester City yatsinze UEFA yemererwa kugaruka muri UEFA Champions...

Ikipe ya Manchester City yatsinze urubanza rwo kujuririra ibihano yari...
13 July 2020 Yasuwe: 652 0

Rayon Sports yategetswe kwishyura imishahara myugariro Runanira...

Akanama Nkemurampaka k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)...
11 July 2020 Yasuwe: 2342 0

Varane yasubije umuyobozi wa FC Barcelona wibasiye Real Madrid

Myugariro w’ikipe ya Real Madrid Raphael Varane yabwiye umuyobozi wa FC...
11 July 2020 Yasuwe: 2480 0

March Generation Fan club yacitsemo ibice biyiviramo kuva ku rutonde rwa...

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya March Generation risanzwe ritanga...
11 July 2020 Yasuwe: 3516 0