skol
fortebet

Thomas Tuchel yagizwe umutoza mushya wa Chelsea FC

Yanditswe: Tuesday 26, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yamaze gutangaza ko Umudage Thomas Tuchel waherukaga kwirukanwa na PSG ariwe mutoza wayo mushya ugomba gusimbura Frank Lampard wirukanwe ku munsi w’ejo azize umusaruro muke.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 26 Mutarama 2021, nibwo ikipe ya Chelsea yatangaje ko yamaze kumvikana na Thomas Tuchel kuyitoza amezi 18 gusa asimbuye Umwongereza akaba n’umunyabigwi wayo Frank Lampard nawe wari uyimazemo amezi 18.

Muri aya mezi 18 gusa,Tuchel ahawe inshingano zo gufasha Chelsea gutwara igikombe uyu mwaka ndetse no kongera gushyira hamwe iyi kipe yari itagitanga umusaruro.

Akimara kwemezwa nk’umutoza wa Chelsea,Tuchel yagize ati “Ndashaka gushimira Chelsea FC kubera iki cyizere ingiriye n’abo tugiye gukorana.

Twese twubashye ibyo Frank Lampard yakoze ndetse n’icyubahiro yahaye Chelsea.Sinjye urarota mpura n’abakinnyi tugahangana muri iyi shampiyona nziza ku isi.Nishimiye kuba mu muryango mugari wa Chelsea.”

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granovskaia ati “Ntabwo biba byoroshye gusimbuza umutoza umwaka w’imikino ugeze hagati ariko twishimiye kuba tubonye umwe mu batoza beza ku mugabane w’I Burayi,Thomas Tuchel.

Haracyari byinshi byo guhatanira no kugeraho muri uyu mwaka w’imikino n’undi.Duhaye ikaze Tuchel mu ikipe.

Tuchel abaye umutoza wa 13 kuva aho umuherwe Roman Abramovich aguriye Chelsea.Abatoza birukanwe ni Claudio Ranieri, Jose Mourinho, Avram Grant, Felipe Scolari, Guus Hiddink, Carlo Ancelotti, Andre Villas-Boas, Roberto Di Matteo, Rafa Benitez, Antonio Conte, Maurizio Sarri na Lampard.

Thomas Tuchel watozaga PSG yirukanwe kuwa 24 Ukuboza 2020, nyuma yo kuyigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ndetse ayihesheje n’ibikombe bitandukanye

Ku myaka 47, Tuchel yari amaze imyaka ibiri n’igice muri PSG, aho yatwaye ibikombe bitandatu, birimo ibya shampiyona ndetse n’iby’igihugu mu Bufaransa.

Uyu mugabo kandi yagejeje PSG ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rihuza Amakipe yabaye aya mbere ku Mugabane w’u Burayi, rizwi nka Champions League mu mwaka ushize, ari na bwo bwa mbere byari bibayeho mu mateka y’iyo ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa