skol
fortebet

Tour du Rwanda yari iteganyijwe muri Gashyantare 2021 yimuriwe muri Gicurasi kubera Covid-19

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda [FERWACY] bwatangaje ko kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda muri iyi minsi bwimuye irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ryari riteganyijwe muri Gashyantare 2021,rishyirwa mu kwezi kwa Gatanu 2021.

Sponsored Ad

Mu itangazo ubuyobozi bwa FERWACY bumaze gushyira hanze,bwatangaje ko nyuma yo kubona ko iki cyorezo cya Covid-19 gikomeje umurego ku isi yose,bwaganirije inzego zitandukanye mu Rwanda busanga iri rushanwa rikundwa na benshi mu Rwanda ryakwigizwa inyuma kuko burya ubuzima aribwo bwa mbere.

FERWACY yagize iti “Turebye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze ku isi yose n’ibitarasobanuka bitatwemerera gutegura neza irushanwa rya Tour du Rwanda mu buryo bwiza.

Nyuma yo kwegera inzego zitandukanye za Leta,FERWACY yafashe umwanzuro wo kwimura Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe kuba tariki 21 kugeza 28 Gashyantare 2021.

Iri rushanwa rya 2021 ryimuriwe muri Gicurasi [kuva kuwa 02 kugeza kuwa 09] nyuma yo kwemezwa kw’aya mataliki n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi.

FERWACY iboneye gutangaza ko imyiteguro ya Tour du Rwanda 2021 ikomeje.”

Kuwa 27 Ugushyingo 2021,nibwo abategura irushanwa rya Tour du Rwanda bafatanyije na FERWACY bashyize hanze inzira,abaterankunga n’amakipe azitabira irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ryo ku rwego rwa 2.1

Iri rushanwa rigomba gukinwa ku nshuro ya 13 ariko rikaba irya 3 ryo ku rwego rwa 2.1, rigomba kuzitabirwa n’amakipe 17 arimo atatu yo mu Rwanda, n’andi akomeye arimo n’iherutse kugura kizigenza Chris Froome yitwa Israel Start Up Nation.

Nkuko icyo gihe babitangaje,hagarutse uduce dushya turimo akazasorezwa I Gicumbi n’akandi kazatangirira I Nyagatare.

Agace kagomba kuzava i Nyanza kajya i Gicumbi nihatagira igihinduka, niko kazaba ari karekare muri iri siganwa kuko kareshya na Km 171,6.

Byari byemejwe ko amakipe yose azitabira TdRwanda2021 yazajya arara i Kigali mu rwego rwo kwirinda kwandura COVIDー19 nkuko byatangajwe n’abategura ndetse iri rushanwa rigizwe n’abashinzwe kwita kuri iki cyorezo 2 .

Abanyarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo kugira ngo ibirori bizanwa na Tour du Rwanda bazabyitabire nk’uko bisanzwe.

Iri rushanwa byavuzwe ko rizakoresha asaga miliyoni 800 Frw nkuko Umuyobozi wa FERWACY, Murenzi Abdallah yabitangaje arimo n’azashorwa mu kurwanya Covid-19.

Uko uduce twapanzwe:

Agace ka Mbere :Kigali Arena - Rwamagana 115,6KM
Agace ka kabiri:Kigali - Huye 120,5KM
Agace ka Gatatu: Nyanza - Kigali - Gicumbi 171,6 Km
.Agace ka Kane: Kigali - Musanze 123,9 KM
.Agace ka Gatanu: Nyagatare - Kigali 149,3KM
.Agace ka Gatandatu: Kigali - Kigali (Mount Kgl) 152,6KM
.Agace ka Karindwi: Kigali - Kigali (Mur de Kigali) 4,5KM [ITT]
.Agace ka Munani: Kigali (Rebero) - Kigali (Rebero) 75,3 Km

Amakipe 15 yari yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

Amakipe y’Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SACA (Rwanda), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG Teregganu (Malaysia) na Medellin (Colombia).

Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa