skol
fortebet

Tuyisenge Jacques yerekeje mu ikipe yo muri Angola yamutanzeho akayabo k’amadolari

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Gor Mahia,Tuyisenge Jacques,usanzwe ari umwe muri ba kapiteni b’Amavubi,ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Petro Atletico yamutanzeho akayabo k’ibihumbi 150 by’amadolari.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru aturuka muri Kenya abitangaza,Tuyisenge w’imyaka 28, yemeye kwerekeza muri iyi kipe ya Petro Atletico yo muri Angola, aho azahabwa ibimbi 150 by’amadolari [$150 000] hanyuma Gor Mahia ikabona 20 ku ijana.Arasinya imyaka 2 n’igice.

Ikinyamakuru Goal dukesha iyi nkuru,cyavuze ko Tuyisenge umaze imyaka igera kuri 4 akinira Gor Mahia yemeye gusinyira iyi kipe yo muri Angola cyane ko amasezerano ye azarangira mu Ukuboza uyu mwaka.

Umunyamabanga w’ikipe ya Gor Mahia, Judith Nyangi yabwiye Goal ko ibintu byose byarangiye hasigaye ko aya mafaranga ashyirwa kuri konti ubundi uyu munyarwanda akajya gutanga isomo I Luanda.

Yagize ati “Petro yatanze ibihumbi 150 by’amadolari kuri Tuyisenge ndetse Gor Mahia izahabwa 20 ku ijana.Amasezerano ye azarangira mu ukuboza kandi ntabwo azayongera.Amakipe yombi yamaze kumvikana Gor Mahia itegereje ko amafaranga yayo ashyirwa kuri konti.”

Andi makipe arimo Yanga SC, Simba SC na AS VITA yo muri DR Congo,nayo yifuzaga uyu rutahizamu w’umunyarwanda wafashije Gor gutwara ibikombe 3 bya shampiyona nyuma yo kuyigeramo muri 2016 avuye muri Police FC.

Nubwo ikinyamakuru Goal kivuga ko Tuyisenge yaguzwe akayabo k’ibihumbi 150 by’amadolari,andi makuru aravuga ko we na Gor Mahia baragabana akayabo k’ibihumbi 350 by’idolari, agahabwa $200 000 naho Gor Mahia ikabona $150000.



Tuyisenge wari imashini y’ibitego muri Kenya yamaze kwerekeza i Luanda muri Petro Atletico

Ibitekerezo

  • Iyi Nkuru ntisobanutse yaguzwe $150000 none ngobazagabana ibihumbi $350 we abone $200000 na gor ibone150k nimibare idasobanutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa