Ikipe ya AS Muhanga iri mu bibazo bikomeye by’ubukene byatumye yandikira umuyobozi w’akarere imumenyesha ko nta gikozwe ikipe ishobora kuva muri shampiyona y’uyu mwaka itarangiye.
Mu ibaruwa yagiye hanze,ubuyobozi bw’iyi kipe bwabwiye Meya ko bwahisemo kumumenyesha uko imibereho y’ikipe imeze kugira ngo abagire inama burangije bumwereka ibibazo uruhuri rw’imyenda burimo
ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwatangaje ko kugeza ubu bafitiye abakinnyi ibirarane by’amezi abiri bingana na 9 850 000Frw, bakaba bafite ibirarane bya “Recrutement” batahaye abakinnyi(6 000 000Frw) amafranga yo kongerera abakinnyi amasezerano kuri ubu bayashoje mu kwezi k’Ukuboza 2019(6 500 000).
Aba kandi ngo bakeneye kwishyura umwenda babereyemo perezida w’iyi kipe wabagurije agera kuri 22 723 000 bakaba banafitiye imyenda utekera abakinnyi hamwe na Pharmacy agera kuri 1 360 000 ndetse bakaba banakeneye 25 200 000Frw kugira ngo babe bashobora gusoza umwaka wa shampiyona.
Izi miliyoni zirenga 96 ngo ni zitaboneka ikipe ya As Muhanga izikura mu marushanwa kuko nta bushobozi igifite bwo gukomeza gukina amarushanwa atandukanye arimo Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.
Mu gihe habura amezi 3 gusa ngo shampiyona irangire, AS Muhanga iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona n’amanota 23 mu gihe mu gice kibaza cya Shampiyona yari yarangije iri mu makipe ane ya mbere kuko yari ku mwanya wa kane n’amanota 23.
Kuva imikino yo kwishyura ya Shampiyona yatangira, ntiratsinda umukino n’umwe kuko yatsinzwe imikino 5 yose imaze gukinwa mu mikino yo kwishyura.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN