skol
fortebet

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwasabye umutoza Ernesto Valverde ikintu gikomeye kugira ngo atirukanwa

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwanze kumvira igitutu cy’abafana b’iyi kipe bakomeje gusaba ko uyu mutoza yakwirukanwa aho bamutegetse kuzamura imikinire ye mu marushanwa yose bitaba ibyo akirukanwa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko nyuma y’aho FC Barcelona inganyirije na Slavia Prague kuwa kabiri muri UEFA Champions League,umutoza Varverde yahise ahamagarwa n’abayobozi be bamubwira ko agomba gukora iyo bwabaga akazamura urwego rw’imikinire mu marushanwa yose iyi kipe iri gukina ngo natabishobora azirukanwa.

Barcelona ntishaka gutandukana na Valverde mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ariko ngo naramuka asezerewe muri UEFA Champions League azahita yirukanwa burundu.

FC Barcelona irifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka ariko uko yitwaye mu mukino wa La Liga yatsinzwemo na Levante ibitego 3-1 n’uwo yanganyije na Slavia Prague byatumye benshi bayitakariza icyizere.

Valverde arasabwa koga magazi kuko imbere ahafite imikino ikomeye irimo uwa Celta Vigo, FC Cartagena, Leganes, Borussia Dortmund na Atletico Madrid yose asabwa kuzamuramo urwego kugira ngo atazirukanwa.

Ibitekerezo

  • BARCA YATSINZWE 3-0 CYANGWA 3-1?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa