skol
fortebet

UCL: Tottenham na Real Madrid zasebeye mu rugo mu gihe Cristiano Ronaldo yakomeje kwandika amateka

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Tottenham yageze ku mukino wa nyuma ubushize yaherewe isomo ry ruhago ku kibuga cyayo ubwo yatsindwaga na Bayern ibitego 7-2 mu mikino ya UEFA Champions League mu gihe Real Madrid yo yananiwe gutsindira Club Brugge ku kibuga cyayo.

Sponsored Ad

Tottenham yaraye ihuriye n’uruva gusenya ku kibuga cyayo kuko yanyagiwe ibitego 7-2 na Bayern Munich mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya B bituma benshi bibaza ku hazaza h’umutoza Mauricio Pochettino ukomeje gusubira inyuma ubutitsa.

Nubwo ariyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 ibifashijwemo na Heung Min Son,Tottenham yaje kunyagirwa imvura y’ibitego n’abakinnyi ba Bayern Munich barimo Serge Gnabry watsinze 4,Robert Lewandowski atsinda 2 mu gihe Josua Kimmich nawe yatsinze igitego.Ikindi gitego cya Tottenham cyatsinzwe na Harry Kane.

Serge Gnabry w’imyaka 24 wakiniye Arsenal imyaka 4, yatsinze ibi bitego byose mu gice cya kabiri ahita ashyinyagurira Tottenham ku mbuga nkoranyambaga ze ati "North London is Red"bisobanura ngo amajyaruguru ya London ni umutuku.Iyi mvugo ikunze gukoreshwa n’abafana ba Arsenal iyo batsinze Tottenham.

Tottenham ntirabasha kubona intsinzi mu mikino 2 imaze gukinwa kukoyanganyije 2-2 na Olympiacos mu mukino ubanza mu gihe Bayern Munich yanyagiye Crvena Zvezda 3-0.Muri iri tsinda Crvena Zvezda yaraye itsinze Olympiacos ibitego 3-1.

Tottenham niyo kipe ya mbere mu Bwongereza itsinzwe ibitego byinshi cyane mu mukino umwe wa UEFA Champions League mu mateka.

Indi kipe iri mu bihe bibi ni Real Madrid kuko yaraye isunitswe n’abasifuzi kugira ngo ibashe kunganya na Club Brugge ibitego 2-2 mu mukino wabereye ku kibuga cyayo Santiago Bernabeu.

Real Madrid yasubiye inyuma cyane yatsinzwe ibitego 2-0 mu gice cya mbere na rutahizamu wa Club Brugge witwa Dennis Emmanuel Bonaventure hanyuma ibyishyura bigoranye mu gice ca kabiri.

Real Madrid yananiwe gutsinda iyi kipe yarangije ari abakinnyi 10 nyuma y’aho kapiteni wa Brugge witwa Rudd Vormer yaherewe ikarita itukura ku munota wa 84,yafunguye amazamu ku munota wa 55 ku gitego cyatsinzwe na Sergio Ramos wasaga n’uwaraririye nubwo VAR yaje kubimufashamo.

Real Madrid itagisatira cyane nkuko yahoze yaje gukomeza gushaka igitego cyo kwishyura ibigeraho ku munota wa 85 ku munota wa 85 ubwo Casemiro yatsindaga n’umutwe ariko yabanje gusunikira mu kirere umukinnyi wa Club Brugge.

Nyuma yo kwandagazwa na PSG,ikipe ya Real Madrid yongeye kugaragaza urwego rwo hasi cyane aho kuri ubu ifite inota rimwe mu mikino 2 imaze gukina mu itsinda A.PSG yaraye itsinze Garatasaray igitego 1-0 cya Mauro Icardi.

Cristiano Ronaldo akomeje kwandika amateka muri UEFA Champions League kuko yaraye atsinze igitego cya 127 mu mukino ikipe ye ya Juventus yatsinzemo Bayer Leverkusen ibitego 3-0.Ibindi bitego bya Juventus byatsinzwe na Gonzalo Huguain na Federico Bernardeschi.Atletico Madrid bahuriye mu itsinda rimwe rya D yatsindiye Locomotiv Moscow ku kibuga cyayo ibitego 2-0 bya Joao Felix na Thomas Partey.

Ronaldo yaraye abaye umukinnyi wa mbere utsinze imikino myinshi aho yakuyeho agahigo ka Iker Casillas wari ufite 101 mu gihe uyu munya Portugal yaraye atsinze umukino wa 102.

Nta wundi mukinnyi umaze kwibasira amakipe yo mu gihugu kimwe nka Cristiano Ronaldo kuko amaze gutsinda amakipe yo mu Budage ibitego 27 mu mikino 25 amaze gkina n’amakipe yo mu Budage.

Ronaldo amaze imyaka 14 yikurikiranya atsinda igitego muri Champions League agahigo anganya na Raul na Messi.

Ikipe ya Manchester City yatsindiye ku kibuga cyayo Dinamo Zagreb ibitego 2-0 bya Raheem Sterling na Phil Foden mu gihe Atlanta yatsindiwe mu rugo na Shakhtar Donetsk ibitego 2-1.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa