skol
fortebet

UEFA yafashe icyemezo ndakuka kuri Champions League na Europa League byahagaze kubera Coronavirus

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I burayi “UEFA”ryamaze gufata umwanzuro ndakuka ku marushanwa yaryo arimo UEFA Champions League na Europa League ko natarangira kuwa 03 Kanama 2020 izayasubika.

Sponsored Ad

Perezida wa UEFA, Aleksandar Ceferin,yavuze ko icyorezo cya Coronavirus nikigabanuka bazashyiraho amasaha n’igihe cy’imikino gishya aho binashoboka ko hazakinwa umukino umwe umwe muri buri kiciro aho gukina ubanza n’uwo kwishyura.

Imikino ya UEFA yahagaritswe igihe kitazwi kubera Coronavirus ariyo mpamvu umuyobozi w’iri shyirahamwe yavuze ko byanze bikunze agomba kurangira kuwa 03 Kanama 2020 bitaba ibyo agasubikwa burundu.

Ntabwo biramenyekana niba amashampiyona y’I Burayi azarangira,kuko nta gihamya kigaragaza ko Coronavirus izagabanya ubukana hirya no hino.

Mu kiganiro Aleksandar Ceferin yahaye TV yo mu Budage yitwa ZDF yagize ati “Champions na Europa League bigomba kurangira bitarenze tariki 3 Kanama 2020.Turi mu bihe bidasanzwe niyo mpamvu twiteguye guhindura amatariki n’amasaha.Icyorezo kirangiye vuba,twahita dutangira.

Hari amakuru yavugaga ko aya marushanwa yombi atazongera gukinwa umukino ubanza nuwo kwishyura ahubwo ngo hazakinwa umukino umwe uzajya ubera ku kibuga cyihariye ibintu Aleksandar Ceferin yavuze ko nabyo bishoboka.

Yagize ati “Dushobora gukomeza gukina mu buryo bari busanzwe,cyangwa se hagakinwa umukino umwe ubera ku kibuga cyihariye[kidakinirwaho n’imwe mu makipe yahuye].Ibyo birashoboka muri ¼ na ½ cy’irangiza.

Umwanzuro mubi twafata nuwo gukina mu buryo bwatuma dushyira ubuzima bw’abakinnyi,abafana n’abasifuzi mu kaga.Igihe tuzaba dufite umutekano nta kibazo cyatuma tudakina.”

Coronavirus yateye amakipe amwe yamaze kugera muri ¼ arimo :

RB Leipzig
Atalanta
Paris Saint-Germain
Atletico Madrid

UEFA Champions League izasubukurwa andi makipe ashaka itike ya ¼ arimo:

Juventus (0) vs (1) Lyon
Man City (2) vs (1) Real Madrid
Barcelona (1) vs (1) Napoli
Bayern Munich (3) vs (0) Chelsea

Amakuru aravuga ko iyi mikino ishobora kuzasubukurwa ikinwa nta bafana kuko ngo nta cyizere ko abantu bazemera kujya mu bihugu byazahajwe na Coronavirus nk’Ubutaliyani na Espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa