skol
fortebet

Uko gufunga umutwe kwa Javier Martinez Espinoza kwashoye Rayon Sports mu kugaraguzwa agati n’umukeba

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Rayon Sports yatsinzwe irushwa bidasanzwe na APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Mbere y’uyu mukino habaye byinshi mu mwiherero hategurwa uyu mukino,aho yaba abakinnyi bose,abatoza bungirije n’ubuyobozi basabye umunya Mexico,Javier Martinez Espinoza, gushyira Kakule Mugheni Fabrice muri 18 akabatsembera ababwira ko batamurusha ubunararibonye mu mupira.

Umutoza Javier Martinez Espinoza asanzwe azwiho gufunga umutwe cyane no kutumvikana n’abo bakorana bikarangira iyi myitwarire ye ibaye ikibazo gikomeye ku ikipe atoza.

Ubwo yatozaga mu ikipe ya Vipers muri Uganda mu mwaka wa 2018,uyu munya Mexico yafashe umwanzuro wo kudakinisha abakinnyi bamwe na bamwe ku mpamvu zitazwi, bituma abari bamaze igihe kinini muri iyi kipe barakara ibintu biba bibi cyane baramwirukana.

Amakuru avuga ko nta na rimwe yigeze yumvira cyangwa ngo yubahe abo bakoranaga mu gutoza iyi kipe kuko yumvaga ko nta na kimwe bakongera ku mikinire ye.

Amakuru avuga ko mbere yo guhura na APR FC,abatoza bamwungirije ndetse n’abaganga bagerageje gusobanurira Javier Martinez Espinoza uko APR na Rayon Sports biba bihanganye, bamusaba ko yakinisha Mugheni kugirango babashe guhagarika uburyo ikunze gukina hagati, umutoza ababera ibamba ababwira ko ntawugomba kumwinjirira mu kazi kandi ko amaze igihe atoza ibyo akora arabizi.

Bivugwa ko kuwa 4 w’icyumweru gishize,abakinnyi n’abatoza batumije perezida Sadate ngo nawe aze kwirebera imyitozo arebe uko Mugheni ahagaze ndetse abumvishirize umutoza ko bamukeneye.

Imyitozo n’urwego rwa Mugheni byari ku rwego rwo hejuru kuruta Commodore na Mirafa bituma haba inama yahuje umuyobozi wa Rayon Sports,abatoza na kapiteni Rutanga itaragize icyo itanga mu kugarura Mugheni mu ikipe kuko uyu Munya Mexico yafunze umutwe yanga kumukoresha avuga ko akiri mu bihano yamuhaye.

Uko gufunga umutwe kwatumye abakinnyi bacika intege kimwe n’abatoza bungirije ariyo mpamvu mu kibuga batari bafite imbaraga bituma APR FC ibagaraguza agati.

Mbere yo gushyira hanze urtonde rw’abakinnyi 18 bagombaga guhura na APR FC, Espinoza yashwanye n’Ubuyobozi bwe ndetse n’abakinnyi barimo kapiteni Rutanga Eric, Iranzi Jean Claude n’umutoza wungirije Kirasa Alain.

Uyu mwuka mubi wabaye mbere yo guhura na APR FC niwo musemburo watumye ikipe igaragaza urwego rwo hasi kuri stade Amahoro bituma ibihumbi mirongo by’abafana ba Rayon Sports batahana agahinda gakabije.

Gutsindwa na APR FC mu buryo bugayitse,byaturutse ku makosa yakozwe n’umutoza Espinoza mu kibuga hagati aho yakinishije umunya Ghana Olokwei Commodore bahuje ubahagarariye na Mirafa umukino urabarenga abakuramo igice cya mbere kirangiye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukimara kubona uyu mukino mubi ikipe yakinnye bwatumije inama yabaye kuri uyu wa Mbere banzura ko haseswa amasezerano ariyo mpamvu kuri uyu wa Kabiri uyu munya Mexico yubikirwa imbehe.

Kwirukanwa muri Vipers kwa Espinoza ntibyari biturutse ahanini ku musaruro muke kuko mu mikino 11 ya shampiyona yari amaze gutoza, nta n’umwe yatsinzwe ahubwo byaturutse ku gufunga umutwe kwe.

Ibitekerezo

  • Mugabanye imitwe ntawe utabazi. ese uyu mutoza Javier Martinez Espinoza inshuro zose APR yabatsinze yari abifitemo uruhare? yewe n’undi wese uzaza ntacyo ateze kubagezaho mukigira iyo mico mibi yo kwivanga mu kazi k’abatoza.

    Iyo commute yawe bwana Sadateikomeje kugaragaza intege nke rwose. umutoza ntabwa yatsinzwe hatsinzwe Rayons Sport uyoboye. guhuzagurika bishobora no gusibanganya ibyiza umaze kugeraho. gusa umenyeko ikipe uyoboye itahora itsinda gusa ngo nitsindwa imyanda yanyu igye ahabona. plz mukomeze muryane tu.....

    IBYO BAVUGA NTAHO BIHURIYE NONESE KAKULE IYO ABAMO BYARI KUBUZA RUTANGA GUCENGWA , IBYO BAVUGA NIBIKI ARIKO KO IKIPE IBARUSHA UMURAVA NO KWITANGA KO YASUWE BAKABWIRA ABANA AMATEKA YO KWITANGA , MWEBWE MWARI KUBABWIRA IKI , ICYABATSINZE NUMURAVA NO KWITANGA

    Iyo commute yawe bwana Sadateikomeje kugaragaza intege nke rwose. umutoza ntabwa yatsinzwe hatsinzwe Rayons Sport uyoboye. guhuzagurika bishobora no gusibanganya ibyiza umaze kugeraho. gusa umenyeko ikipe uyoboye itahora itsinda gusa ngo nitsindwa imyanda yanyu igye ahabona. plz mukomeze muryane tu.....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa