skol
fortebet

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yajyanwe kwa muganga igitaraganya

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

Umubyeyi Cristiano Ronaldo asigaranye witwa Dolores Aveiro yajyanwe mu bitaro byo mu mujyi wa Madeira mu gitondo kubera ikibazo yagize cy’imitsi ijyana amaraso mu bwonko yagize ikibazo [ stroke] nkuko ibinyamakuru byo muri uyu mujyi bibitangaza.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo madamu Dolores Aveiro yajyanwe mu bitaro bya Dr Nelio Mendonca nyuma yo kugira ikibazo cy’iyi mitsi ijyana amaraso bigatuma agagara.

Uyu mubyeyi w’abana 4 ugeze mu za bukuru ntabwo arembye cyane nkuko ibi binyamakuru bibitangaza gusa ngo akeneye gukorerwa ibindi bizamini birenzeho.

Ibi binyamakuru byavuze ko Dolores Aveiro ari kumva ndetse ubuzima bwe bwagarutse mu bihe byiza nyuma y’aho umwe mu mitsi ye ijyana amaraso wagize ikibazo ntabashe gutembera neza nk’ibisanzwe.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Dolores Aveiro yavuze ko ari kurwana n’ubuzima bwe nyuma y’aho bamusanganye kanseri.

Dolores Aveiro yakize kanseri y’ibere mu mwaka wa 2007 gusa yongeye gutangariza imwe mu ma TV yo muri Portugal ko abaganga bamusanganye indi kanseri.

Dolores Aveiro akunze kugaragara ku mikino itandukanye umuhungu we Cristiano Ronaldo yagaragayemo by’umwihariko iyo yatwaye ibikombe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa