skol
fortebet

Umubyeyi wa Lionel Messi yakoze igikorwa cyatumye benshi bakeka ko umuhungu we agiye kuva muri FC Barcelona

Yanditswe: Friday 24, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Se wa Lionel Messi biravugwa ko ari gushaka inzu yo guturamo mu mujyi wa Milan mu rwego rwo gufasha umuhungu we kwerekeza muri iki gihugu gukinira ikipe ya Inter Milan yamwifuje kuva kera.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani birimo Radio Rai, Tuttomercatoweb na La Gazzetta dello Sport byatangaje ko se wa Messi ari gushaka inzu nziza mu mujyi wa Milan gusa ntibyigeze byemeza ko ari iy’umuhungu we Lionel Messi.

Ibi binyamakuru byemeje ko se wa Messi witwa Jorge ari I Milan gushaka inzu ndetse bishoboka ko nta kabuza Inter Milan yaba igiye kwegukana uyu kizigenza.

Inter Milan ngo iracyashaka kwegukana uyu mukinnyi w’icyamamare ku isi kuko ngo yatangiye kumushaka ubwo yari akiri umwana muto.

Messi amaze igihe atishimira ubuyobozi bwa FC Barcelona n’uburyo bagura abakinnyi ariyo mpamvu ashaka kwigendera.

Ikindi abavuga ko Messi ashobora kwerekeza muri Serie A bashingiraho nuko kuva kera kose Messi yavuze ko yakunze ihangana rye na Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu ashobora kumusanga.

Sky Sport Italia yavuze ko impamvu Jorge Messi ari gushaka inzu I Milan ari uko iki gihugu cyoroshya ibijyanye n’imisoro ugereranyije no muri Espagne.

Mu minsi ishize nabwo Messi yavuze ko yari agiye kuva muri Espagne kubera ibibazo by’imisoro ihambaye bakunze guca abakinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa