skol
fortebet

Umugabo n’umugore bakoze ubukwe bw’iminota 30 bwarangiye ntawe ukoze ku wundi kubera COVID-19

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugeni witwa Irra Chorina Octora w’imyaka 29 n’umugabo we witwaYavuz Ozdemir w’imyaka 32 bakoze ubukwe bw’iminota 30 bwarangiye ntawe ukoze kuri mugenzi we ndetse mu gusezerana bahuje inkokora babuzwa gusomana.

Sponsored Ad

Aba banya Turkia bakoze ubukwe bwitabiriwe n’abantu 25 bahawe amategeko yo kutegerana ndetse mu musigiti basezeraniyemo buri wese yabanje gukaraba intoki anicara kuri metero 2 uvuye kuri mugenzi we.

Aba bombi basezeraniye ku musigiti witwa Al Akbar,bari bipfutse umunwa,banapimwe umuriro mbere y’uko binjira.

Igikorwa cy’urukundo cyabereye muri ubu bukwe n’aho Ozdemir yakuragamo mask yarangiza akagaburira umugati w’ubukwe umugeni we nawe akaza kumwishyura.

Aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga barakundana karahava kugeza ubwo biyemeza kurushinga ariko ubukwe bwabo bubangamirwa na COVID 19.

Ubu bukwe ntibwabayemo umuhango wo kwakira abatumiwe [reception] nk’ibisanzwe ahubwo umukwe yatwaye umugeni we birarangira.

Madamu Octora washyingiwe yavuze ko impamvu banze gusubika ubukwe ari uko bumvaga ko hari kirogoya yabamo ikabatandukanya ndetse ngo bombi bishimiye uko ubukwe bwagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa