skol
Kigali
startimes

Umugore wa Didier Drogba yatangaje amwe mu mabanga y’urugo rwabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 August 2020 Yasuwe: 8067

Umugore wa Didier Drogba witwa Lalla Diakité,ukomoka mu gihugu cya Mali mu muryango w’uwahoze ari perezida wa Mali witwa Amadou Toumani Touré yavuze amwe mu mabanga y’umuryango we.


Uyu mugore washyingiranywe na Drogba muri 2011,yarenze umuco we wo kugira ibanga bikabije ahishurira abanyamakuru uko yahuye n’iki cyamamare cyamenyekanye mu ikipe ya Chelsea FC.

Yabwiye Abanyamakuru ati "Didier nanjye twahuye bwa mbere kuwa 10 Mutarama 2000 binyuze kuri nyirarume witwa Michel Goba wakinaga mu Bwongereza.Didier bari kumwe.Uko niko twahuriye ahitwa Morbihan mu mujyi wa Vannes.

Twajyanye gusura I Bamako mu rugendo ruto.Njye na Didier twasezeranye imbere y’Imana kandi kuri njye niko gusezerana nemera.

Gusezerana bisanzwe twabipanze kenshi ariko twagiye duhura n’imbogamizi gusa turacyabitegura.

Dushobora kuzabikorera I Burayi ariko tuzagaruka twishimane n’inshuti muri Cote d’Ivoire no muri Mali.Ndi umuyisilamukazi wo muri Mali ariko sinamuhatiriza guhinduka umuyisilamu.

Asenga mu idini rye ngasenga mu ryanjye.Dufitanye abana 3 twishimiye.Mba mu rugo kugira ngo nite ku bana bacu.

Drogba wari kabuhariwe mu gutsinda ibitego yigeze gutangariza TV y’igihugu cya Cote d’Ivoire ko muri 2020 ati “Iyo ntagira umugore wanjye,akazi kanjye ntikari kugenda neza.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nta mukinnyi utakwifuza gukinira APR FC itwara ibikombe-Tuyienge...

Rutahizamu mushya w’ikipe ya APR FC Tuyisenge Jacques yatangaje ko aje muri...
18 September 2020 Yasuwe: 738 0

Minisiteri ya siporo yavuze aho ikibazo cya Rayon Sports kigeze n’igihe...

Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko imyitozo...
18 September 2020 Yasuwe: 4073 0

Tuyisenge Jacques yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa APR FC...

Ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha rutahizamu...
18 September 2020 Yasuwe: 1228 0

Quique Setien wahoze atoza FC Barcelona agiye kuyijyana mu nkiko

Uwari umutoza wa FC Barcelona mu mwaka w’imikino ushize, Quique Setien...
18 September 2020 Yasuwe: 736 0

Messi na Cristiano Ronaldo bananiwe kwinjira mu rutonde rw’abakinnyi

Ba kizigenza Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ku nshuro ya mbere mu myaka...
17 September 2020 Yasuwe: 2627 0

Ifoto ya Lionel Messi ari kwihanagurira inkweto yaciye ibintu

Kizigenza Lionel Messi uherutse gufata umwanzuro wo kuguma muri FC...
17 September 2020 Yasuwe: 3665 0