skol
fortebet

Umugore wa Jamie Vardy n’uwa Wayne Rooney bagiye gushora akayabo k’amapawundi mu nkiko bapfa amazimwe

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa Rutahizamu wa Leicester City,Jamie Vardy witwa Rebekah yashoye akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi mu rukiko rukuru mu Bwongereza kugira ngo ahangane na Coleen Rooney wamushinje ko yamenye amabanga ye akayabwira ikinyamakuru The Sun.

Sponsored Ad

Rebekah [Becky] w’imyaka 38 yarakajwe n’ibirego yashinjwe n’umugore wa Wayne Rooney ariyo mpamvu yashoye kariya kayabo kose ashaka abanyamategeko bakomeye kugira ngo ahangane n’uyu mugenzi we.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko aba bagore bombi bahoze ari inshuti magara batanze ibihumbi 500 by’amapawundi kugira ngo bahangane mu rukiko umunyamazimwe ajye hanze.

Rebekah washinjwe gukwirakwiza amazimwe ngo yashatse ikipe y’abanyamategeko kugira ngo bamufashe gutsinda uyu wahoze ari inshuti ye wamwandagaje ku isi yose ko agira akarimi karekare.

Uwahaye amakuru The Sun yagize ati “Becky yabwiye Coleen arajwe ishinga byo gupfa no gusukura izina rye ndetse ashaka ko amusabira imbabazi mu ruhame.Ntabwo ashaka amafaranga.Yiyemeje gutanga ibyo afite byose.

Kuva Coleen yanga inzira y’ubwiyunge ngo asabe imbabazi,Becky yahise atanga ikirego mu rukiko rukuru.Ni ikintu gihenze cyane gukora ndetse buri wese azatakaza igice cya miliyoni ariko Becky yiyemeje gusukura izina rye ku kiguzi icyo aricyo cyose.”

Umugore wa Wayne Rooney witwa Coleen yasohoye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga Mu ukwakira 2019,avuga ko Rebekah Vardy yakwirakwije amabanga ye mu Kinyamakuru The Sun, undi amusubiza ko ntaho ahuriye nabyo ndetse atari akwiriye kumubeshyera gutyo kandi atwite.

Coleen Rooney yavuze ko uyu mugore wa Vardy witwa Rebekah yahaga amakuru y’ubuzima bwe Ikinyamakuru cyitwa The Sun mu ibanga.

Yagize ati “Mu myaka myinshi ishize,umuntu nizeye nkamwemerera kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga zanjye bwite niwe wahaga amakuru y’ibanga y’ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye ikinyamakuru The Sun.

Hari amakuru menshi yanjye,ay’umuryango wanjye n’inshuti zanjye babonye nta bahaye uburenganzira ndetse batabimenyesheje.Nyuma y’igihe nshakisha ubikora hari uwo natangiye gukeka.

Kugira ngo ndebe ko ibyo nkeka aribyo,nagize igitekerezo mfungira buri wese mu bankurikiranaga nsigarana umuntu umwe.Mu mezi 5 ashize natangazaga ibihuha kugira ngo ndebe ko bigera kuri The Sun.

Muzi ibyo bakoze!Inkuru yo guhitamo igitsina muri Mexico,kugaruka kuri TV n’indi nkuru iheruka ivuga ko mu buvumo[basement] bw’inzu yanjye nshya harengewe n’umwuzure.

Byarangoraga guceceka iyo inkuru zabaga zasohotse singire icyo nzivugaho ariko narageragezaga.Ubu namenye ntashidikanya umuntu wakoraga ibyo byose.Nabitse ndetse mfotora [screenshoots] inkuru zose nyakuri zerekana urubuga rw’umuntu umwe wabikoraga.N’urubuga rwa ….Rebekah Vardy.”

Nyuma yo kubona ubu butumwa,Rebekah Vardy yahise arakara cyane avuga ko Coleen atagombaga gushyira hanze ibi bintu ahubwo yagombaga kumuhamagara akamubaza kuko ngo nta munyamakuru numwe yigeze abwira ku buzima bwe.

Rebekah yabwiye Coleen ko iyo aza kumubwiza ukuri,yari guhindura password akareba ko bihagarara.Yamubwiye ko atari umukene ku buryo yajya kugurisha amakuru ye.

Rebekah yabwiye Coleen ko amukunda cyane ndetse atari akwiriye kumushinja ibi ngibi kandi abizi neza ko akuriwe anamubwira ko Instagram ye ikoreshwa n’abantu benshi ndetse yagombaga guhita amubwira bigitangira kuba.

Rebekah wari mu biruhuko mu mujyi wa Dubai,yahise abivamo igitaraganya kugira ngo ashake abahanga mu iperereza kuri mudasobwa [forensic IT] kugira ngo bamufashe kwereka Coleen ko arengana.

Abafana ba Coleen basanzwe ari benshi kubera ko azwi cyane kuri TV,bahise basamira hejuru iyi nkuru batuka Rebekah baramwandagaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse bagera naho bifuza ko umwana atwite yapfa.





Umugore wa Rooney n’uwa Vardy bagiye guhangana mu nkiko bapfa amazimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa