skol
fortebet

Umugore wa Kobe Bryant yashyize hanze ifoto n’ubutumwa bukora ku mutima yageneye umugabo we ku munsi bari kwizihizaho isabukuru y’imyaka 19 babanye

Yanditswe: Sunday 19, Apr 2020

Sponsored Ad

Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant witwa Vanessa Bryant yashyize hanze ifoto bari mu rukundo anamugenera ubutumwa ku munsi bagombaga kwizihizaho isabukuru y’imyaka 19 babana.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 37 wabyaranye na Kobe abana 4 b’abakobwa barimo umwe wapfanye na se mu ndege,yabwiye uyu wahoze ari umugabo we ko amukumbuye cyane ndetse yakifuje ko baba bari kumwe akamuhobera.

Vanessa yagize ati “Mwami wanjye,mutima wanjye,nshuti magara yanjye.Isabukuru nziza y’imyaka 19 dushyingiranwe mukundwa.Ndagukumbuye cyane.Nakifuje kuba uraha umfashe mu maboko yawe.Ndagukunda.”

Vanessa Bryant aracyari mu gahinda ko kubura uyu mugabo we Kobe Bryant wari icyamamare mu mukino wa Basketball wapfiriye mu ndege ya kajugujugu kuwa 26 Mutarama 2020 ari kumwe n’umukobwa wabo Gianna wari ufite imyaka 13 n’abandi bantu 7.

Vanessa akunda gushyira hanze amarangamutima ye mu rwego rwo kwibuka umugabo we Kobe Bryant wari inkoramutima ya benshi kubera ubuhanga yari afite mu mukino wa Basketball yamaze imyaka 20 akina akawubakamo amateka ahambaye.

Kuwa Gatandatu nanone,Vanessa yashyize hanze ifoto iriho amagambo Kobe Bryant yavuze mu mwaka wa 2001 kuri MTV ubwo yabazwaga icyamweretse ko uyu mugore we ariwe bagombaga kurushinga.

Icyo gihe Kobe Bryant yagize ati “Biragoye kubisobanura gusa urukundo n’ikintu gisekeje.Icyo nzicyo ni kimwe n’uko yafashe umutima wanjye.Nahise menya ko ariwe wa nyawe.”

Ku munsi w’ejo,Vanessa yiriwe asangiza abantu amafoto y’umukobwa we Gianna wapfanye na se muri iyo mpanuka wari ugeze igihe cyo kwinjira mu ishuri ritegura abana b’abakobwa kuzakina shampiyona ya WNBA.

Kobe na Vanessa bashyingiwe mu mwaka wa 2001, bari bafitanye abana bane b’abakobwa barimo Natalia w’imyaka 17 ari nawe mfura yabo,Gianna wari ufite 13,Bianka w’imyaka 3 na Capri ufite amezi 9.

Icyamamare mu mukino wa Basketball Kobe Bryant hamwe n’umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant bari mu bantu icyenda bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yaguye ahitwa Calabas muri California.

Kobe w’imyaka 41, yagendaga mu ndege bwite ubwo iyi ndege yahanukaga igafatwa n’inkongi mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2020.

Indege barimo yaguye ku isaha ya saa yine z’igitondo muri California, hari saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Hari hashize iminota itarenga 30 ihagurutse.

Itangazo rya polisi ya California rivuga ko iyi ndege yaguye ahantu hadatuwe kandi ikaba nta muntu yasanze ku butaka aho yaguye.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege.

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku isi.

Kobe yabaye MVP inshuro ebyiri mu mikino ya nyuma ya NBA, umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona inshuro ebyiri, n’imidari ibiri olempike ya zahabu.

Yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota 81 mu mukino batsinzemo Toronto Raptors mu 2006, wa kabiri mu gutsinda amanota menshi ku muntu umwe mu mateka ya NBA, inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze 100 mu 1962.

Mu minsi ishize,ibinyamakuru bikomeye muri amerika byavuze ko Vanessa yajyanye mu nkiko Kompanyi y’indege zitwara abagenzi yari itwaye umugabo we, kuko cyemeye ko iyo ndege iguruka mu kirere kitari kimeze neza mu gihe cyari gifite uburengaznira bwo kuyibuza kuguruka .

Vanessa mu kirego cye avuga ko umupilote yahagurukije indege atabanje gusuzuma neza uko ikirere cyifashe, atabanje no gushaka amakuru y’uko ikirere kiraza kuba kimeze, yanga no gusubika urugendo ubwo yamenyaga ko ikirere cyijimye kubera ibihu byari byiriweho uwo munsi.

TMZ yavuze ko nta ndishyi zigaragara mu kirego Vanessa yatanze, icyakora ngo yasabye ko hatangwa ibihano bikakaye.




Vanessa yageneye ubutumwa umugabo we Kobe ku munsi bagombaga kwizihizaho isabukuru y’imyaka 19 bari kuba bamaze babana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa