skol
fortebet

Umugore wa Kobe Bryant yavuze ijambo ryakoze ku mitima ya benshi

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

Umufasha wa Kobe Bryant yakoze benshi ku mitima ya benshi kubera ijambo ryo gushimira miliyoni z’abantu babafashe mu mugongo no kuvuga ubuzima abayemo nyuma yo gutakaza uyu mugabo w’icyamamare babanaga guhera muri 2001.

Sponsored Ad

Vanessa Laine Bryant, umupfakazi wasizwe na Kobe Bryant, ku nshuro ya mbere nyuma yo kumubura yatangiye ubutumwa ashimira abantu bose bamusengeye ndetse avuga ko we n’umuryango we bari mu gahinda gakomeye.

Yanditse kuri Instagram ati: "Jyewe n’abakobwa banjye turashaka gushimira miliyoni z’abantu batweretse urukundo n’ubufasha muri iki gihe cy’akababaro. Mwarakoze ku masengesho yanyu. Twari tuyakeneye.

Twashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umugabo wanjye w’igikundiro,Kobe,se w’abana banjye,n’umukobwa wanjye nkunda Gianna,mukuru wa Natalia, Bianka na Capri."

Uyu mugore ntiyababajwe n’umuryango we gusa kuko yanihanganishije indi miryango yaburiye abayo mu mpanuka ya kajugujugu yo ku cyumweru mu gitondo i Los Angeles.

Yanditse ati: "Dusangiye akababaro. Nta magambo nyayo yasobanura umubabaro turimo ubu".

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna bapfanye n’abandi bantu barindwi barimo indi imiryango ibiri; umugabo, umugore n’umukobwa wabo, hamwe n’undi mugore wari kumwe n’umukobwa we.

Madamu Vanessa yavuze ko Kobe na Gianna bari urumuri rw’abandi bakobwa batatu ba Kobe.

Ati: "Ntabwo nzi ubuzima bwacu bw’ejo hazaza, ntibishoboka gutekereza ubuzima badahari. Ariko buri munsi turabyuka tukagerageza kwiriza uwo munsi kuko Kobe na Gigi batumurikira".

Ejo ku wa gatatu, Vanessa yahinduye ifoto imuranga kuri Instagram ashyiraho igaragaza Kobe na Gianna mu byishimo by’umubyeyi n’umwana.

Iyi ni ifoto yafashwe mu kwezi kwa kabiri mu 2016 mbere y’umukino wa nyuma wa All-Star Kobe Bryant yakinnye.

Nyuma y’iyi mpanuka, Vanessa Bryant yari yagize urubuga rwe rwa Instagram ’private’ ariko ejo ku wa gatatu yongeye kurufungurira buri wese,ahita abona abandi bantu miliyoni ebyiri bamukurikira.

Abantu barenga miliyoni 7 bakanze like kuri ubu butumwa bwa Vanessa mu gihe abarenga ibihumbi 400 bamwandikiye bamukomeza.






Kobe Bryant n’umukobwa we nawe wakundaga Basketball cyane bahitanwe n’indege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa