skol
fortebet

Umugore wa rutahizamu Riyad Mahrez yongeye kugaragara ari kumuca inyuma

Yanditswe: Sunday 22, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugore wa rutahizamu Riyad Mahrez ukinira Manchester City witwa Rita Mahrez,yongeye kugaragara mu kabyiniro ari mu rukundo n’umukinnyi w’iteramakofe Anthony Joshua nyuma y’iminsi mike avuzwe mu rukundo n’undi mukinnyi w’iteramakofe witwa Deontay Wilder.

Sponsored Ad

Rita Mahrez usanzwe ari umunyamideli akaba n’umuhanzi,akunda cyane abakinnyi b’iteramakofi baremereye [Heavyweight] kuko amaze kuvugwa mu rukundo na babiri bafite amazina akomeye.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru,amakuru aravuga ko uyu Rita yagaragaye ameranye neza na Anthony Joshua mu kabyiniro ko mu mujyi wa London.

Uyu mugore w’imyaka 26 ntakibana na Riyad Mahrez wahisemo kumwirukana nyuma yo kumuca inyuma agakundana mu ibanga n’umukinnyi w’iteramakofe,Deontay Wilder.Aba bombi bahisemo gutandukana ndetse ngo kuva kuri umwe ujya ku wundi harimo intera y’ibirometero birenga 200.

Umwe mu babonye Rita na Joshua mu kabyiniro yabwiye The Sun ati “Rita yahuriye na AJ [Anthony Joshua] mu muryango w’akabyiniro ahita amutumira ku meza ye ya VIP ngo basangire.Rita yabonye ko AJ yashyushye aramusanga bamara ijoro ryose baseka ndetse banakora urukundo.

AJ ntiyari azi Rita uwo ariwe,yagize ngo n’umukobwa mwiza bahuye ahita amwegera baraganira.”

Uyu AJ ngo amaze kubwirwa n’ukuriye akabyiniro ko Rita ari umugore wa Riyad Mahrez,yahise agabanya kumwisanzuraho ndetse ahita asaba ko bataha.aba bombi ngo batahanye n’inshuti zabo bagenda no mu modoka zitandukanye.

Amakuru avuga ko Mahrez yataye umutwe nyuma yo kumenya ko uyu mugore bamaranye imyaka 4 ndetse babyaranye abana babiri, yamuciye inyuma akajya gukururana na Deontay Wilder muri Kanama uyu mwaka ariyo mpamvu yahisemo ko baba batandukanye.




Rita yasimbuje Mahrez umuteramakofe AJ

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona abashakanye nyamwinshi bacana inyuma.Nicyo kintu cya mbere gisenya ingo kuva na kera.Nyamara Imana imaze kurema umugore n’umugabo,yabahaye itegeko yuko "bagomba kuba umwe".Nukuvuga kudacana inyuma cyangwa gutandukana.Ni nk’umucanga na sima bivanze.
    Nubwo abantu millions and millions z’abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko. Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa