skol
fortebet

Umuherwe wa Chelsea yafashe umwanzuro ku bijyanye no kugurisha iyi kipe

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuherwe nyiri ikipe ya Chelsea FC,Roman Abramovich wari umaze iminsi ahabwa amafaranga menshi kugira ngo agurishe iyi kipe, yamaze gutangaza ko nta gahunda afite yo kuyigurisha ahubwo azakomeza kuyubaka igatera imbere.

Sponsored Ad

Benshi mu baherwe barimo Sir Jim Ratcliffe wa mbere mu bohugu by’ubwongereza ufite Kompanyi ya INEOS,yari amaze igihe aha Abramovich akayabo k’amamiliyari y’amapawundi kugira ngo amugurishe Chelsea ariko ibinyamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko uyu muherwe nta gahunda yo kugurisha afite.

Ubusanzwe Abramovich yifuzaga miliyari 3 z’amapawundi kugira ngo arekure Chelsea gusa byarangiye yisubiyeho yanga kuyigurisha aho bivugwa ko ashimishijwe n’umusaruro Frank Lampard ari kumuha.

Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko inshuti za hafi za hafi za Roman Abramovich zabatangarije ko yahisemo kuba agumanye Chelsea FC ndetse no gufasha Lapard kuzamura abakiri bato.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka,amakuru yacaracaye hose ko Abramovich ashobora kugurisha Chelsea yaguze muri 2003 kubera umubano mubi w’Ubwongereza n’Uburusiya gusa ibi byari ibihuha.

Roman Abramovich yambuwe VISA yo kugera mu Bwongereza kubera izi mpamvu za politiki,ubu hashize amezi asaga 18 atagera ku kibuga Stanford Bridge.


Chelsea FC izakomeza kuba umutungo wa Abramovich

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa