skol
fortebet

Umuherwe wa mbere muri Afurika yahishuye ikintu gihambaye yifuza kugura muri 2021

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

Umuherwe wa mbere muri Afurika,Aliko Dangote w’imyaka 62 utunze akayabo ka miliyari zirenga 14 z’amadolari,yatangaje ko yifuza ko mu mwaka wa 2021 yaba yamaze kugura ikipe ya Arsenal akunda cyane ariko ikaba yarishwe n’umunyamerika Stan Kroenke.

Sponsored Ad

Dangote yavuze ko mu mwaka wa 2021 yifuza kugura ikipe ya Arsenal gusa s’ubwa mbere abivuze kuko no myaka 5 ishize yigeze gushaka kuyigura aba banyamerika barabyanga.

Dangote uri ku mwanya wa 96 mu bantu bakize cyane ku isi nkuko urutonde rwa Bloomberg’s Billionaire’s Index ruherutse kubitangaza,yatangiye gushabika afite imyaka 21 ahita ashinga uruganda rwa sima rukomeye.

Guhera muri 2018 yatangaje ko yifuza kugura ikipe ya Arsena afana ndetse icyo gihe yari yavuze ko muri 2020 bizakunda.

Yabwiye Reuters ati “Tuzashaka uko twagura Arsenal mu mwaka wa 2020…nubwo hagira undi uyigura tuzakomeza kuyishaka.”

Uyu muherwe yahinduye ibitekerezo yiyemeza kuzagura iyi kipe umwaka utaha.
Dangote yabwiye ikiganiro The David Rubinstein Show ati “N’ikipe nifuza kuzagura umunsi umwe,ariko icyo navuga nuko dufite imishinga ifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari,niyo nitayeho ubu.

Mpugiye mu kubaka Kompanyi ariko ninyirangiza birashoboka ko muri 2021nayigura.Singiye kugura Arsenal ubu ngubu.Nzayigura nindangiza imishinga yanjye kuko ndashaka gushyira kompanyi ku rundi rwego.”

Arsenal itunzwe na Stan Kroenke, mu mushinga we wa Kroenke Sports & Entertainment group.


Dangote arashaka kugura Arsenal

Ibitekerezo

  • Gukira ni byiza cyane kubera ko ubona ibyo wifuza.Abakire benshi bafite imishinga ifasha abakene.
    Ariko tujye twibuka ko ubukire butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" ,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka .Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa