Kigali
dnd

Umukambwe Arsene Wenger yavuze uburyo gutoza ikipe ya Manchester United ari inzozi ze anahishura uburyo yongera kuyigira igihangage

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 26 September 2019 Yasuwe: 3038

Umukambwe Arsene Charles Wenger yavuze ko gutoza Manchester United ari inzozi ze, anavuka kandi ko afite ibitekerezo byatuma iyi kipe y’i Manchester yongera kuba igihangage nk’uko yahoze kera hose.



Magingo aya uyu musaza ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa amaze umwaka urenga nta kipe afite, nyuma yo gutandukana na Arsenal muri Kamena umwaka ushize.

Mu kiganiro Wenger yagiranye na Fox Sports Asia, ntiyahishe amarangamutima ye yo kuba yasimbura Ole Gunnar Solskjaer umaze hafi umwaka wose yarananiwe kugarura igitinyiro Manchester United yahoranye.

Ati” Gutoza Manchester United ni inzozi za buri mutoza. Mfite ikizere, mfite umurava…bityo uri mu kuri ku kuba mfite icyo gitekerezo.”

Si abantu benshi batekereza ko Arsene Wenger wamaze imyaka myinshi muri Arsenal ahanganye na Sir Alex Ferguson yakwifuza kujya gutoza Manchester United, gusa uyu mukambwe w’imyaka 69 y’amavuko yerekanye amarangamutima ye; anavuga ko Manchester yongera gutwara ibikombe mu gihe yaba isinyishije abakinnyi bane.

Ati” Mu bitekerezo byanjye, bakeneye abakinnyi bane babanza mu kibuga. Gusa uretse abo bakinnyi, bafite ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana. Ntabwo baciriritse cyane [Manchester United] nk’uko abenshi babitekereza.”

Manchester United ikomeje kujorwa cyane n’abakunzi bayo kubera uko ikomeje kwitwara muri uyu mwaka w’imikino.

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa munani muri shampiyona y’Abongereza, yongeye kujya mu menyo y’abasetsi ubwo yananirwaga gutsinda Rochdale yo mu kiciro cya gatatu bari bahuriye muri Carabao Cup, bikaba ngombwa ko ikizwa na za penaliti.

Ku bijyanye n’uko Manchester United iri gukina, Wenger yavuze ko imikinire y’iyi kipe nta kizere itanga, gusa abakinnyi bane bakaba bashobora kuyifasha.

Ati” Ikipe nta buryo bw’imikinire bufatika ifite, nta n’uburyo bwo gusatira. Ni byo ikipe irahari, gusa ikeneye gutozwa no gutezwa imbere. Nk’uko nabivuze, ikeneye abakinnyi bane kandi bafite ubushobozi bwo guhatana muri buri kimwe.”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 2960 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3110 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3109 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 6482 0

Mashami yongerewe igihe cyo gukomeza gutoza Amavubi

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo yakuye abakunzi ba Siporo mu...
16 January 2020 Yasuwe: 1762 0

Rutahizamu Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri Pisine ye...

Rutahizamu wa Liverpool,Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri...
16 January 2020 Yasuwe: 3988 1