skol
fortebet

Umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu yamaze gushyira hanze igihe azakorera ubukwe

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa APR FC,Niyonzima Olivier uzwi ku izina rya Seif yamaze gutangaza ko tariki ya 06 Nzeri 2020 aribwo azarushinga n’umukunzi we Mushambokazi Belyse yatereye ivi.

Sponsored Ad

Kuwa 08 Werurwe 2020, nibwo Niyonzima Olivier Seif yateye ivi asaba Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore, undi nawe ahita abimwemerera atazuyaje.
.
Kuri uyu munsi, nibwo Seif na Belyse bashyize hanze ubutumire bugaragaza umunsi nyiriza w’ubukwe bwabo.

Ubu butumire bwagaragaje ko ubukwe bwaba bombi bugomba kuba kuwa 06 Nzeri 2020.

Seif yakundanye na Mushambokazi nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we ndetse banabyaranye umwana umwe w’umuhungu, Nishimwe Donatha.

Muri Werurwe 2020,Niyonzima yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko akunda Mushambokazi kubera ko amwubaha akubaha n’akazi ke ndetse akamuba hafi.

Uyu mukinnyi yavuze ko nyuma y’umwaka umwe n’igice yari amaze akundana na Mushambokazi,yamubonyeho imico myiza ahitamo ko bazarushinga.

Yagize ati “Ni ibintu umuntu apanga, cyane ko imyaka iba iri kugenda twarabyumvikanye tubona ni ngombwa biba ngombwa ko tubigenza kuriya.”

Niyonzima Olivier Sefu, wakuriye mu ishuri ryigisha umupira “Isonga”, akinira ikipe ya APR FC yagezemo nyuma yo kuva muri Rayon Sports muri 2019 arangije amasezerano akanga kongera andi.

Sefu yageze muri Rayon sports hagati mu mwaka wa 2015 asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu myaka ibiri ye ya mbere muri Gikundiro Sefu yakoze ibishoboka byose afatanya na bagenzi be gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 banatwara igikombe cya shampiyona 2016-2017. Mu 2017 na 2018 Sefu yafashije Rayon Sports kwegukana ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund.

Niyonzima Olivier kandi yafatanyije na Rayon Sports kugera mu mikino ya ¼ cya Total CAF Confederation Cup 2018 baza gukurwamo na Enyimba SC yo muri Nigeria.

Niyonzima Olivier yegukanye igikombe cy’Intwari 2020 n’igikombe cya shampiyona muri APR FC.Niyonzima n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu “Amavubi”.




Ibirori bya Seif biratashye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa