skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye mu iteramakofe yari agiye guhagarikwa imyaka 4 azira gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo wanyoye imiti itemewe

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi witwa Virginia Fuchs w’imyaka 32 ukina iteramakofe yahuye n’uruva gusenya ubwo bamupimaga bakamusangana imiti itemewe mu mikino nyuma y’igihe gito ateye akabariro n’umukunzi we uyifata.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mugore yiteguraga kujya gusuzumwa,yasuye umukunzi we batera akabariro arangije amusiga iyi miti mu mubiri we bagiye kumusuzuma barayimusangana.

Uyu mugore yahise abwirwa na komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu bakinnyi b’Abanyamerika ko agomba guhagarikwa imyaka 4 kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuwa 13 Gashyantare 2020 nibwo Fuchs yafashwe ibizamini ngo barebe niba adakoresha imiti itemewe bamusanga afata iyitwa etrozole metabolite na GW1516 ariko ngo ntiyigeze ayifata ahubwo yayishyizwe mu mubiri n’umukunzi we bari bamaze amasaha make bateye akabariro.

Uyu mukobwa yasobanuriye iyi Komisiyo ko atanywa iyi miti ahubwo ko bishoboka ko yayishyizwe mu mubiri n’umukunzi we uyifata birangira ababariwe.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu bakinnyi ba Amerika USADA yasohoye itangazo rigira riti “ibiyobyabwenge bike bya letrozole metabolite na GW1516 yasanganwe byaturutse ku byasigaye mu mubiri we ubwo yari amaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Turizera ko ikibazo cye [Fuchs] n’ibindi bimeze nkacyo birimo nko kurya inyama zanduye… bitafatwa nko kwica amabwiriza abuza abakinnyi kunywa ibiyobyabwenge.”

Fuchs ahanze amaso imikino Olimpike iteganyijwe umwaka utaha mu mujyi wa Tokyo ndetse ngo ibyamubayeho byamusigiye isomo rikomeye.

Gukoresha ibi biyobyabwenge bihanishwa kumara imyaka 4 udakina umukino n’umwe muri siporo zose zemewe n’ikigo cya WADA gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bakinnyi ku isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa