skol
fortebet

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Jamaica y’abagore yatewe icyuma na mugenzi we arapfa nyuma yo gushwana bapfuye telefoni

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 20 witwa Tarania Clarke wakiniraga ikipe y’igihugu ya Jamaica yiciwe mu mujyi wa Kingston n’umukobwa mugenzi we wamuteye icyuma nyuma y’amakimbirane bagiranye bapfa telefoni.

Sponsored Ad

Kuwa kane w’iki cyumweru nibwo uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yatewe iki cyuma n’uyu mugizi wa nabi ageze kwa muganga ahita apfa nkuko byatangajwe na polisi.

Ubu bushyamirane bwa Tarania Clarke na mugenzi we bwatangiye kuwa Kane saa mbili na 50,birangira atewe icyuma ahantu habi arapfa.Polisi yahise ita muri yombi uyu mugore wateye icyuma Tarania Clarke.

Tarania Clarke yatsinze igitego mu mukino wa mbere yahamagawemo mu ikipe y’igihugu ya Jamaica muri Nzeri uyu mwaka ubwo banyagiraga Cuba ibitego 12-1 mu gushaka itike yo kwerekeza muri Olimpike 2020.

Umuyobozi wa Jamaica Football Federation (JFF) witwa Michael Ricketts yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mukobwa wari ukiri muto ndetse bihanganishije umuryango we n’ikipe yakiniraga ya Waterhouse FC.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa