skol
fortebet

Umukinnyi w’umunyafurika wakinaga I Burayi yirukanwe azira gutera inda umwana wa shebuja

Yanditswe: Thursday 12, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Uyu mukinnyi wagiye muri iyo kipe muri Gicurasi 2019 batashatse ko hamenyekana izina rye ngo yamaze guhambirizwa ubu ari muri Nigeria nyuma y’uko ushinzwe ku mushakira ikipe ndetse akaba n’umujyanama we ategetswe gusesa amasezerano y’imyaka itatu yashoboraga no kongerwa yari afitanye n’ikipe.

Sponsored Ad

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Ghanna Soccernet, uyu mukinnyi utaratangazwa amazina ngo ajye kumugaragaro yirukanywe kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi ’Indiscipline’ yo gutera inda umukobwa wa Perezida w’ikipe nubwo uyu mukinnyi abyemera ndetse akivugira ko yemera inshingano ze zose.

Uwo mukinnyi biravugwa ko yamaze gusubira mu gihugu ke ariko ahangayikishijwe n’umukunzi we yateye inda, ariko ngo agiye kugeza ikibazo mu nzego z’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ’FIFA’.

Uyu aganira n’umunyamakuru yagize ati” Nasinye amasezerano y’imyaka itatu ndetse anashobora kongezwaho undi mwaka ariko ukwezi gushize nisanze mu byago ubwo umukunzi wanjye akaba n’umukobwa wa Perezida w’ikipe yavugaga ko atwise inda y’umwana wanjye.”

” Byaje kugera mu ikipe barabimenya bampamagaza mu nama. Mpageze nemeye ko ari ngewe wamuteye inda bahita bambwira ko ngomba kuguma mu rugo ntagirwa cy’ikipe nzongera kugaragaramo kugeza nsubiye iwacu.”

” Nyuma y’icyumweru kimwe, nahamagajwe mu biro bambwira ko umu-Agent wanjye yamaze kubwirwa ibyo gusesa amasezerano kubera imyitwarire n’icyanyabupfura kibi nagaragaje, byarantunguye cyane kuko nari maze amezi atandatu gusa mu ikipe.”

“Umu Agent wanjye yarampamagaye ambwira ko tugomba gutanga ikirego muri FIFA kuko afite amajwi Perezida w’ikipe avuga ko amasezerano yanjye agomba guseswa kubera gukundana n’umukobwa we. arakuze ni impamo y’Imana, twarakundaye twemeranya no kubyara umwana.”

” Ubu ntabwo nzi ibizamubaho we n’umwana nyuma y’uko ngarutse hano muri Nigeria. bamutegetse ku ’Mblocka’ ku mbugankoranyambaga twavuganiragaho ubu ntabwo tuvugana. inshuti zanjye nari maze kugira mu ikipe ntabwo bashaka kugira icyo babivugaho kuko na bo bishobora kubashyira mu byago. ibintu byancanze ubu.”

Biravugwa ko abakinnyi bane bakomoka muri Nigeria ari bo bakinaga mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri barimo; Bede Osuji, Temitope Nelson, Gerald Chiyoke ndetse na Sulaiman Adedoja ariko ntabwo haramenyakana umwe muri aba wirukanywe azira gutera inda umukobwa bivugwa ko banakundanaga.

Umukinnyi ukomoka muri Nigeria ariko ukina mu ikipe yo mu cyiciro cya Kabiri muri Slovania yirukanywe azira gutera inda umukobwa w’umuyobozi w’iyo kipe nyuma y’amaze atandatu yari ayimazemo.

Ibitekerezo

  • Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye :Inda zitateganyijwe,Ubwicanyi,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa