skol
fortebet

Umukinnyi wa Bayern Munich yatangaje ko yishimiye kubona Messi afite agahinda kenshi

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago bababajwe no kubona umukinnyi wa mbere ku isi,Lionel Messi, asohoka mu kibuga afite agahinda kenshi kubera ibitego 8-2 yatsinzwe na Bayern Munich ariko umukinnyi witwa Leon Goretzka wa Bayern yatangaje ko yashimishijwe cyane no kubona Messi ababaye cyane.

Sponsored Ad

Leon Goretzka wakinnye neza cyane mu kibuga hagati mu ikipe ya FC Bayern,yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kubona Messi ababaye cyane nyuma yo kumutsinda ibitego 8-2.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Goretzka yabajijwe niba atababajwe no kubona umukinnyi yakuze akunda ndetse wari icyitegererezo cye,asohoka mu kibuga ababaye cyane,asubiza ko byamushimishije.

Yagize ati “Ntabwo byambabaje,byari bishimishije cyane.”

Thomas Muller wabaye umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino yabwiye abanyamakuru ati “Muri iki gihe ikipe yacu imeze neza cyane.Twishimye cyane nyuma y’umukino,byari agatangaza.Twishimishije cyane uyu munsi.”

Nyuma y’umukino,Messi yagaragaye yigunze wenyine ndetse yagiye mu rwambariro nta muntu n’umwe uje kumuhumuriza.

Uyu n’umwaka wa 3 wikurikiranya ikipe ya FC Barcelona isezererwa mu buryo bugayitse mu mikino ya UEFA Champions League.

Muri 2018 yasezerewe na AS Roma mu buryo bubabaje aho yatsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza hanyuma mu wo kwishyura itsindwa 3-0 I Roma.

Muri 2019 Barcelona yatsinze Liverpool ibitego 3-0 mu mukino ubanza mu gihe mu wo kwishyura yatsinzwe ibitego 4-0 I Anfield.


Goretzka yavuze ko yashimishijwe no kubona Messi afite agahinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa