skol
fortebet

Umukinnyi wa Chelsea yanyoye inzoga nyinshi ananirwa kwigenza [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Chelsea witwa Ross Barkley yafotowe arandaswe n’abagabo babiri b’ibigango mu gihugu cy’Ubugereki aho bikekwa ko yagizweho ingaruka n’agasembuye kenshi yanyoye ku rugero ruhanitse cyane.

Sponsored Ad

Ross Barkley yagaragaye afashwe n’inshuti ye nyuma yo kwerekeza mu biruhuko mu gihugu cy’Ubugereki.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yari yasinze cyane ariyo mpamvu yananiwe kwigenza bikaba ngombwa ko yishingikiriza inshuti ye iramurandata.

Uyu musore uri mu biruhuko ahitwa Mykonos yanyoye akabyeri kenshi gatuma atabasha kwigenza nkuko amafoto yatangajwe na Dailymail abigaragaza.

Nyuma yo gusezererwa na Bayern Munich,Ross Barkley yahise yurira indege yerekeza mu Bugereki mu biruhuko.

Uyu musore w’imyaka 26 yakomeje kurandwatwa n’uyu musore 2 na nyuma yo kuva mu bantu benshi bari kumwe mu kirori.

Icyakora Barkley nta tegeko ry’ikipe yishe kuko ari mu biruhuko gusa benshi baremeza ko iyi myitwarire ye yo gusinda cyane ndetse yaherukaga kuvuga ko hari amasomo yigiye ku bushyamirane yagiranye n’umutoza we Lampard kubera imyitwarire ye.

Uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 100 by’amapawundi,yigeze gufatwa amashusho mu minsi ishize aherekejwe na polisi agiye kubikuza amafaranga nyuma yo kubura ayo kwishyura taxi.

Uyu mukinnyi kandi yigeze gufotorwa yasinze ari kubyinira mu kabyiniro yambaye ubusa hejuru.

Nyuma yo kugaragara muri ayo makossa yose,yabwiye abanyamakuru ati “Ukwiriye kuba maso kuko buri wese aba ashaka kugufata.”


Ibitekerezo

  • Ahaa, birasekeje pe, uyikura mukibindi ikagukura mubagabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa