skol
fortebet

Umukinnyi wa Gent yangiritse igitsina ari mu kibuga barakidoda

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Gent witwa Igor Plastun yangiritse igitsina ubwo yari mu kibuga biba ngombwa ko bakidodesha indodo,birangira atagarutse mu kibuga ngo akomeze akazi ahemberwa ko guconga ruhago.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi yahuye n’akaga gakomeye ubwo yashakaga gutabara izamu rye hanyuma agongana n’umuzamu we witwa Thomas Kaminski wamukubise ivi mu myanya y’ibanga igitsina cye kirangirika biba ngombwa ko bamudodesha indodo.

Ikibabaje kurusha ibindi n’uko uyu mupira wamucitse we n’uyu munyezamu we bagonganye ukajya kuri rutahizamu wa Saint Truiden abatsinda igitego.

Ubwo uyu mukinnyi yari hasi,yakomeje kuvuza induru kubera uburibwe ndetse ubwo yari ahagurutse yaje kwerekana ubugabo bwe imbere ya TV.

Uyu myugariro w’umunya Ukraine yasohowe mu kibuga arasimburwa hanyuma muganga w’ikipe amudodera iki gitsina cye hanze gato y’ikibuga.

Umwe mu bari aho yagize ati “Imana ishimwe ko bitamusabye kubagwa.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 wangiritse ubugabo yari yatsinze igitego cyo kwishyura muri uyu mukino ikipe ye ya Gent yatsinzwemo ibitego 2-1.

Plastun yafashije ikipe ya Gent kuba iya kabiri muri shampiyona ishize.Yageze muri Gent avuye mu ikipe ya Ludogorets yo muri Bulgaria ku bihumbi 450,000 by’amapawundi muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa