skol
fortebet

Umukinnyi wa IPRC Huye yifotoje afite umupira wa Basketball aho gufata ururabo ku munsi w’ubukwe bwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Basketball ukinira IPRC Huye,Rwibutso Nicole yatunguye benshi ubwo ku munsi w’ubukwe bwe, yifotoje yambaye ikanzu yera afite umupira wa Basketball mu ntoki, aho gufata ururabo bikunze gukorwa na benshi muri uyu muhango.
Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiriye aya mafoto y’uyu mukobwa uri mu beza bakina muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda,afashe umupira wa Basketball ku munsi w’ubukwe bwe.
Muri nzeri umwaka ushize,nibwo uyu mukinnyi yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Yves (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Basketball ukinira IPRC Huye,Rwibutso Nicole yatunguye benshi ubwo ku munsi w’ubukwe bwe, yifotoje yambaye ikanzu yera afite umupira wa Basketball mu ntoki, aho gufata ururabo bikunze gukorwa na benshi muri uyu muhango.

Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiriye aya mafoto y’uyu mukobwa uri mu beza bakina muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda,afashe umupira wa Basketball ku munsi w’ubukwe bwe.

Muri nzeri umwaka ushize,nibwo uyu mukinnyi yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Yves Nyirigira amwemerera ko bazabana ubuziraherezo.

Ubwo yuzuzaga imyaka 26 y’amavuko tariki 19 Nzeri 2020 Urwibutso Nicole ukina Basketball mu ikipe y’igihugu ndetse akanakinira ikipe ya IPRC Huye, yatunguwe n’umukunzi we bamaranye imyaka 6 bakundana, Nyirigira Yves amwambika impeta.

Nicole yavukiye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya tariki ya 16 Nzeri 1994. Yamenyaniye n’umukunzi we mu Majyepfo y’u Rwanda ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ndetse anakina umukino wa Basketball muri UR Huye na IPRC Huye.

Tumwe mu duhigo Nicole yagezeho ubwo yigaga mu ishuri rya Notre Dame de la Providance Karubanda, yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18. Amaze gukinira iki kigo, yerekeje muri Kaminuza y’u Rwanda ahakina umwaka umwe yerekeza muri IPRC Huye naho ntiyahatinda asubira muri UR Huye ubu akaba ari umukinnyi wa IPRC Huye. Ubwo yakiniraga kandi IPRC Huye, yabaye umukinnyi mwiza (MVP) wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2017-18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa