skol
fortebet

Umukinnyi wa Liverpool amerewe nabi cyane n’abafana ashinjwa gutsindisha ikipe

Yanditswe: Monday 25, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool ikomeje kujya mu bihe bibi cyane mu mupira w’amaguru yaba muri Premier League no muri FA Cup yaraye isezerewemo gusa abakunzi b’iyi kipe bamwe batangiye kubigereka ku mukinnyi mushya wayo Thiago Alcantara.

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Liverpool bemeje ko uyu Thiago Alcantara yakagombye kuba yitambitse umupira wa free kick Bruno Fernandes yateye mu izamu ku munota wa 78 aho kunamo ukamucaho ukabyara igitego cya 3 Manchester United nyamara amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2.

Kuri iki cyumweru nibwo Liverpool yahuye na Manchester United mu mukino w’ikiciro cya 4 muri FA Cup warangiye itsinzwe ibitego 3-2.

Umwe mu bakoresha Twitter yanditse ati “Ndibaza uko byari kugenda iyo Thiago asimbuka ntakomeze kunama ngo umupira umuceho ube igitego.”

Undi yagize ati “Kiriya gitego nticyari kwinjira iyo Thiago aza gusimbuka kuko umupira wari kumukubita ku mutwe ukajya hanze.”

Abafana benshi bashinje Thiago kuba nyirabayazana wo gutsindwa kwa Liverpool ariko n’ubundi amaze iminsi anengwa na benshi kubera imikinire ye.

Umwe mu bakiniye ikipe ya Liverpool witwa Didi Hamann yavuze ko Thiago Alcantara atazi neza imikinire ya Liverpool ndetse ari kuyisubiza inyuma aho kuyifasha kwitwara neza.

Thiago yishimiwe n’abakunzi ba Liverpool ubwo yahitagamo ikipe yabo akanga kongera amasezerano muri Bayern Munich yakoreyemo amateka gusa urugendo rwe mu Bwongereza ntirumeze neza.

Hamann wakiniye Liverpool kuva 1999 kugeza 2006,yavuze ko uyu Thiago atuma Liverpool igenda gake mu mikinire yayo kandi yari imenyerewe mu gusatira yihuta cyane.

Ati “Uburyo bw’imikinire bwa Liverpool burahinduka iyo Thiago arimo.Ntekereza ko atari byiza.Aba mwiza iyo ikipe ishaka kugumana umupira.Atuma umupira ugenda gake kandi ntabwo akina mu buryo bwa Liverpool.

Mu myaka ishize,Liverpool yagiraga abakinnyi bo hagati bakora cyane ariko badafite ubuhanga budasanzwe nk’ubwa Thiago gusa bahaga umupira vuba Mane na Salah.

Iyo uhaye vuba umupira bariya basore baca ku mpande bakinjira mu rubuga rw’amahina biba bigoye kubahagarika.”




Abafana ba Liverpool barashinja Thiago kubatsindisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa