skol
fortebet

Umukinnyi wa Liverpool yicujije ubugome yakoreye Lionel Messi

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

Myugariro wa Liverpool, Andy Robertson,yatangaje ko yicuza cyane kubera igikorwa kigayitse cyo gupfura imisatsi rutahizamu Lionel Messi wa FC Barcelona ubwo yari aguye hasi mu mukino wa ½ cya UEFA Champions League banyagiyemo iyi kipe yo muri Espagne ibitego 4-0.

Sponsored Ad

Andy Robertson yagaragaye ari gusunika umutwe wa Lionel Messi ndetse amukurura imisatsi ubwo yari aguye hasi ari gusaba coup franc.

Nubwo bamwe mu bafana ba Liverpool bashimiye uyu myugariro kuba yaratumye Messi agira uburakari bikamukura mu mukino, Andy Robertson yavuze ko ababazwa cyane n’iki gikorwa kigayitse yakoreye uyu mukinnyi wa mbere ku isi.

Yagize ati “Iyo nsubije amaso inyuma ku bintu byabaye ntabwo njya nicuza kubera ko numva ko ibintu waciyemo aribyo biba bigize uwo uri we.

Ariko iyo nsubije amaso inyuma kuri biriya nakoreye Messi ndicuza.Sinkunda kubireba.Iyo mbibonye ndababara.Uriya munsi twari twafashe umwanzuro ko nta kigomba kutubuza kugera ku mukino wa nyuma ndetse tubyereka n’abafana bacu.

Njye na Fabinho twari twapanze kumuhagarika [Messi],habaho guhurira ku mupira twese twikubita hasi.Messi ndamwubaha we na FC Barcelona ariko twagiye muri uriya mukino ari 3-0 dushaka gukora ibitangaza,twashakaga gukora ibidasanzwe ariyo mpamvu akantu gato nka kariya kahagaritse umukinnyi wa mbere ku isi.Ndicuza.Ntabwo kuriya ariko nteye.Ririya joro habaye ibintu byinshi umuntu atakwibuka.”

Andy Robertson na bagenzi be byarangiye batsinze FC Barcelona ibitego 4-0 banatwara igikombe cya Champions League giheruka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa