skol
fortebet

Umukinnyi wa Tottenham yavuye mu kibuga ajya gukubita umufana washakaga guhohotera umuvandimwe we

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati wa Tottenham witwa Eric Dier yaciye ibintu hirya no hino ubwo yavaga mu kibuga akajya muri stade mu bafana kurwana n’umufana washakaga guhohotera umuvandimwe we mu mukino baraye basezerewe na Norwich muri FA Cup.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo Eric Dier w’imyaka 26 yakoze amahano ava mu kibuga yirukira mu bafana agiye guhangana n’umufana washakaga gukubita umuvandimwe we Patrick.

Uyu mufana yashakaga gutura umujinya umuvandimwe wa Dier cyane ko bari bamaze gusezererwa kuri penaliti 3-2 na Norwich muri FA Cp nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Amakuru aravuga ko uyu mufana yatukaga Dier amushinja ko yabatsindishije hanyuma umuvandimwe w’uyu mukinnyi aramwegera amuturisha undi ashaka kumutura umujinya.

Uyu mukinnyi akimara kubona ko umuvandimwe we yugarijwe ndetse ari guterana amagambo bikaze n’uyu mufana,yahise ava mu kibuga igitaraganya yinjira mu gice cy’iburengerazuba bwa stade ajya guhangana n’uyu mufana.

Dier yasimbutse intebe 20 azamuka kugira ngo agere aho uyu mufana yari ari ngo bahangane gusa yahise ahunga uyu mukinnyi ahageze aramubura.

Abafana bari kuri stade babonye uyu Dier ameze nk’umusazi baramubisa aratambuka ageze aho yajyaga avuza induru at “n’umuvandimwe wanjye.”

Dier yahise amanukana n’umuvandimwe we bajyana mu rwambariro gusa yahise ahabwa ikarita itukura kubera iyi myitwarire mibi nubwo umukino wari warangiye.

Amakuru aravuga ko Tottenham iri gushaka uyu muntu washakaga guhohotera umuvandimwe wa Dier ariko FA nayo iri gukora iperereza kugira ngo irebe ko yafatira ibihano Dier.

Mourinho abajijwe ku myitwarire ya Dier yagize ati “Uriya muntu watutse Eric ntiyari yishimye na Eric ntiyishimye.Twe nk’abanyamwuga ntitwakora nk’ibyo yakoze.Ikipe ihanye Dier sinabyemera ariko ibyo yakozw ni bibi.”





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa