skol
fortebet

Umukobwa wa Diego Maradona yasajije abasore kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

Umukobwa w’icyamamare Diego Maradona cyamenyekanye mu mupira w’amaguru,witwa Jana w’imyaka 23 yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli aho ku isonga yahise ashyira hanze amafoto agaragaza imiterere ye bituma benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Jana yiyemeje kwinjira mu mwuga wo kwamamaza imyenda y’imbere ikurura abagabo [lingerie],anahita anashyira hanze amwe mu mafoto agaragaza imiterere ye yagarutsweho mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa Jana,Maradona yamubyaranye n’umukobwa wakoraga mu kabari ko muri Argentina witwa Valeria Sabalain.

Nubwo uyu mukobwa afite imyaka 23,Maradona yamenye ko ari uwe mu myaka 5 ishize.

Ubwo yashyiraga hanze aya mafoto,abakunzi be kuri Instagram bahise batangira kumushimagiza ko ari mwiza cyane.

Umwe yagize ati “Umwiza Jan” mu gihe undi we yagize ati “Ni wowe Maradona mwiza.”
Abandi bagiye bamwita ikigirwamana cy’ubwiza n’ibindi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa