skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze ari mu myitozo [Amafoto]

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez w’imyaka 26 yongeye gusaza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yashyize hanze agaragaza imiterere ye ubwo yarimo gukora imyitozo ngororamubiri.

Sponsored Ad

Georgina Rodriguez n’umukunzi we Cristiano,baherereye mu gace kitwa Funchal muri Portugal nyuma y’aho bavuye mu Butaliyani kubera Covid-19 bakajya kwihisha bonyine nk’umuryango.

Uyu munya Espagne wakunzwe na benshi nyuma yo kwinjira mu rukundo na Cristiano Ronaldo,yagaragaye yambaye imyenda ya siporo ya Pink igaragaza imiterere ye byatumye ibinyamakuru bitandukanye bikwirakwiza amafoto ye ndetse n’abamukurikirana kuri Instagram bacika ururondogoro.

Georgina Rodriguez yari yambaye kandi amasogisi y’umukara n’inkweto za siporo zizamutse zikager ku tugombabari n’ingofero y’umweru.Uyu mugore akurikirwa n’abarenga miliyoni 17 kuri Instagram.

Uyu munyamideli niwe ufasha Ronaldo kurera abana 4 afite barimo Cristiano Jr., Eva ,Mateo, na Alana babyaranye.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto yafotowe kare mu gitondo ari kumwe n’abana be batatu ndetse n’umukunzi we Georgina Rodriguez bishimye.

Ronaldo w’imyaka 35 yifotoje ari kumwe n’abana be b’impanga Eva na Mateo bafite imyaka 3 ndetse n’uyu mukobwa yabyaranye na Georgina witwa Alana Martina w’imyaka 2.

Ronaldo yahise yandika kuri iyi foto ati “Uburyo bwiza bwo gutangira umunsi.”

Abana ba Cristiano bagaragaye bamwenyura muri iyi foto cyo kimwe na se bari baryamyeho.

Cristiano Ronaldo na Georgina bari mu rukundo guhera mu mwaka wa 2016 ubwo bahuriraga mu iduka rya GUCCI uyu mukobwa yacuruzagamo.

Muriiyi minsi abantu benshi bategetswe kuguma mu rugo,Cristiano Ronaldo ari kuvanga gahunda yo kurera no gukora imyitozo itandukanye kugira ngo imikino nigaruka azabe ri ku rwego rwo hejuru.

Hari amashusho Ronaldo aherutse gushyira hanze ari kumwe n’abana be bari gukora siporo aho yajyaga anyuzamo akabaterura ndetse akanabigisha uburyo bwo gukora siporo.

Muri ayo mashusho,Ronaldo yagaragaye ateruye umukobwa we n’ukuboko kwe kw’iburyo hanyuma anaterura umuhungu we mu kundi kuboko ndetse bananyuzagamo bakamufasha gukora abudomino.

Nyuma y’iyi video yahise yandikaho ngo “Bana bato mureke papa akore akazi ke.”

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru, nabwo Cristiano Ronaldo yagaragaye ari gukorana imyitozo n’umukunzi we Georgina Rodriguez.

Uyu mukinnyi ari mu byishimo byinshi kuko mu minsi ishize umubyeyi we Dolores wagize uburwayi bwa Stroke bwatumye ajyanwa mu bitaro igitaraganya,yamaze gusezererwa mu bitaro ubu bari kumwe mu rugo.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa