skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yasajije abakunzi be kubera ibyo yakoreye kuri Instagram [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Nov 2020

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,yongeye gusaza abakunzi be biganjemo abagabo kubera amashusho yashyize kuri Instagram ari kuzunguza ikibuno yambaye imyenda imufasha igaragaza imiterere ye.

Sponsored Ad

Uyu munya Espagne ufite inkomoko muri Argentina,amaze igihe akundana na Cristiano Ronaldo ndetse babana mu nzu imwe gusa ajya anyuzamo akereka aabakunzi be kuri Instagram ubwiza bwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 yaherukaga kwifotoza yambaye imyenda y’imbere ari ku bwato [yacht] bwiza cyane bw’umukunzi we Cristiano Ronaldo ariko kuri iyi nshuro ho yashyize hanze amashusho ari kuzunguza ikibuno.

Mu myenda itukura,uyu mukobwa yashyize hanze iyi video ari kuzunguza ikibuno cye arangije ababwira ko ari gucuruza imyenda yo muri kompanyi ye ya Aloyoga.

Iyi video Rodriguez yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu yarebwe n’abarenga miliyoni 20 mu kanya nk’ako guhumbya.

Umwe mu bafana be yagize ati “Nishimiye kuba narabayeho kugira ngo ndebe ibi.Undi ati “Ubu ndumva impamvu CR7 ari uwa mbere ku isi.”

Undi ati “CR7 ni umunyamahirwe.Benshi bakomeje gushimagiza ubwiza bw’uyu mukunzi wa CR7 ndetse abandi bagakomeza gushimagiza uyu mugabo we batarashyingiranwa.

Icyakora,CR7 we ntiyagaragaye mu mukino ikipe ye ya Juventus yanganyije igitego 1-1 na Benevento bituma ikomeza gutera umugongo amahirwe yo kwegukana igikombe cya Serie A ku nshuro ya 10 yikurikiranya.

Umutoza we Andrea Pirlo yabwiye abanyamakuru ati “Yagize akabazo mu cyumweru hagati ariko ashaka gukina muri Champions League.Nyuma y’imikino mpuzamahanga yari akeneye ikiruhuko.Ronaldo n’umukinnyi mwiza mu ikipe ariko tugomba kwiga gukina n’igihe tutamufite.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa