skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera impeta yifotoje yambaye

Yanditswe: Tuesday 30, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera impeta yagaragaye yambaye ku rutoki rwambikwaho impeta y’isezerano bituma benshi bemeza ko Ronaldo yayimwambitse mu ibanga.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago by’umwihariko abakunzi ba Cristiano Ronaldo bategerezanyije amatsiko igihe azarushingira gusa mu minsi ishize yavuze ko we n’umukunzi we Rodriguez bameranye neza ndetse bishoboka ko yamubera umugore w’isezerano.

Ku cyumweru nibwo uyu mukobwa w’imyaka 26 yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram iyi foto agaragaza iyi mpeta ku rutoki rwambikwaho iy’isezerano ikurikirwa n’ubutumwa bwinshi bumubaza niba ari Ronaldo wayimwambitse amusaba ko yamubera umugore.

Iyi mpeta kandi ije nyuma y’amezi 7 Cristiano Ronaldo ashinjwe ko yakoze ubukwe mu ibanga na Georgina Rodriguez mu gihugu cya Maroc ariko uyu rutahizamu yarabihakanye.

Uretse iyi mpeta abandi batangariye imiterere y’uyu mukobwa uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane ko yari yambaye utwenda two kogana.

Yahise yandikaho amagambo agira ati “Umuntu ukomeye n’umwe udakeneye kuzimya itara ry’abandi kugira ngo nabo bamurike.”

Georgina Rodriguez n’uyu mukinnyi ukinira Juventus, Cristiano Ronaldo, batangiriye urukundo rwabo mu iduka rya Gucci uyu mukobwa yakoragamo riri mu Mujyi wa Madrid mu mwaka wa 2016.

Yabwiye ikinyamakuru Elle Magazine cyo mu Butaliyani ko inshuro ya mbere ahura na Cristiano bombi bahise batangira urugendo rw’urukundo.

Yagize ati “Bwa mbere mpura na Ronaldo twari mu iduka ry’imyenda rya Gucci aho nakoraga. Twembe twahise dukundana… ..Kuva ubwo twatangiye kuganira na nyuma y’akazi kanjye….Twahise tujya mu rukundo tugihuza amaso.”

Nyuma yaho twongeye guhurira ahandi hantu ni nabwo twabashije kuganirira ahantu hatuje. Navuga ko twakundanye bwa mbere tugihuza amaso.

Uyu mugore yanavuze ko yahoze akunda Cristiano na mbere y’uko bahura muri Kamenna 2016.

Georgina avuka kuri nyina ufite inkomoko muri Espagne na Se wo muri Argentina.Niwe ufasha Ronaldo abana be bane barimo impanga, Eva na Mateo,umwana babyaranye Alana Martina na mukuru wabo Cristiano Jr
Mu kiganiro yagiranye Magazine Hola, muri Gashyantare 2019, Georgina, yatangaje ko yahoze yifuza gushakana n’umukinnyi w’umupira.

Yavuze ko abayeho ubuzima bwiza na Cristiano n’abana kuko basangira buri kimwe cyose.

Ati “Ubuzima bwanjye na Cristiano ni bwiza. Mu rugo niwo mu muryango wanjye. Ahantu mba nkumva ndishimiye ni mu rugo aho mba ndi kumwe n’abana banjye ndetse n’umugabo wanjye.”



Impeta Georgina Rodriguez yagaragaje yatumye benshi bemeza ko Ronaldo yayimwambitse amusaba ko yamubera umugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa