skol
fortebet

Umumotari yafunzwe azira gutega umupolisi akamwambura imbunda ye

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

Umumotari witwa John Njoroge ukomoka muri Kenya yaciye ibintu nyuma y gutabwa muri yombi kuwa Mbere w’iki cyumweru azira kwiba imbunda y’umupolisi witwa Howard Kipkoech.

Sponsored Ad

Uyu mumotari yarakajwe cyane n’uko uyu mupolisi yamuhagaritse akamuca amande bituma afata umwanzuro wo kumwiba iyi mbunda kugira ngo amuhangayikishe.

Uyu mumotari yibye iyi mbunda ya Pistol yarimo amasasu 15 gusa ngo ntabwo ari ubwa mbere yari atunze imbunda mu bury butemewe kuko hari n’indi yarimo amasasu 2 bamufatanye.

Uyu mupolisi yari mu kazi ke we na bagenzi be babiri ubwo bahagarikaga uyu Njoroge, ata iyi moto ahita yiruka.

Bahise bafata umwanzuro w’uku uyu mupolisi Kipkoech atwara iyi moto akayijyana ku biro bya Polisi hanyuma uyu Njoroge akazaza kuyireba ndetse akabazwa impamvu yahagaritswe na Polisi akiruka.

Ubwo yari ageze mu gahanda gato wenyine,yatezwe na Njoroge n’undi mugenzi we bamutunga imbunda ndetse bamutura hasi bamwambura imbunda ye.

Uyu Njoroge yaje gufatwa akaba yagejejwe imbere y’ubutabera.

Ibitekerezo

  • Ark mugemwandika ibinu by’umvikana ubwose uri mumakosa ninde?ubwose uwo numupolisi cg?namwe murabeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa