skol
fortebet

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga yakoresheje

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye guhagarikwa imyaka ine kubera gukoresha imiti imwongerera imbaraga kandi bitemewe n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri ku isi (IAAF).

Sponsored Ad

Hitimana Noël w’imyaka 29, asanzwe akinira ikipe y’imikino ngororamubiri ya APR.

Funclub dukesha iyi nkuru, yanditse ko Hitimana yaba yarafashe imiti ubwo yari muri Kenya mu myitozo, ashaka uko yakwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga yari afite uyu mwaka.

Perezida w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Imikino ngororamubiri (RAF), Me Mubiligi Fidèle yemereye iki kinyamakuru cyandika imikino ko babonye ubutumwa bw’impuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri ku Isi, bwemeza ko uyu mukinnyi yafashe imiti itemewe.

Ati “Ni byo koko ubutumwa bwa IAAF bwatugezeho, batubwira ko hari imiti itemewe uyu mukinnyi yafashe.”

“Twagerageje gushaka uyu musore ngo tumubaze uko byaba byaramugendekeye, turamubura. N’ikipe asanzwe akinira yaramushakishije iramubura, ngo dukurikirane hakiri kare, kuko haba hakiri amahirwe ko [ibihano] byagabanywa, arabura neza.”

Bivugwa ko muri Kenya bishyura $500 bakabaha iyi miti itemewe, aho bikekwa ko na Hitimana Noël ariho yayifatiye.

Me Mubiligi yavuze ko igihano umukinnyi ugaragayeho gukoresha imiti itemewe ahabwa ari imyaka ine adakina, akanasubiza ibihembo aba aheruka gutsindira.

Iyo umukinnyi yorohereje iperereza rya IAAF, ashobora kugabanyirizwa ibihano, gusa kuri Hitimana bishobora kutazagenda uko, kuko kugeza kuri ubu yaburiwe irengero.

Hitimana Noël yari avuye mu mikino Nyafurika muri Maroc, aho yaje ku mwanya wa gatanu muri metero ibihumbi 10.

Uyu mwaka kandi yakinnye imikino ya Cross Country ku rwego rw’Isi, aza ku mwanya wa 13, mu marushanwa yabereye muri Danemark akegukanwa n’umugande Joshua Kiprui Cheptegei.

Muri Gicurasi Hitimana Noël yegukanye irushanwa rya Trieste Half Marathon ryabereye Butaliyani akoresheje isaba imwe, iminota itatu n’amasegonda 28.

Muri Nyakanga yari mu bakinnyi bane basiganwa ku maguru boherejwe n’u Rwanda kugira ngo bajye kwitoreza mu Mujyi wa Hanchimantai mu Buyapani.

Hitimana Noël wavukiye mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza mu 1990, ni umwe mu banyarwanda babiri batwaye imidali ya Zahabu muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, aho we na Nyirarukundo Salome babaye aba mbere gusiganwa igice cya Marathon (ibilometero 21) mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa