skol
fortebet

Umunyarwanda ukiri muto mu ikipe ya Arsenal

Yanditswe: Friday 31, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, uherutse gutsinda igeragezwa mu Ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, ari i Londres aho iyi kipe yitegura kurangiza ibijyanye no kumugura nyuma y’umukino wa nyuma wa FA Cup uzaba kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 20, muri Gicurasi nibwo byatangiye kuvugwa ko ashobora gusinyira Arsenal nyuma yo kuyikoreramo igeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri Werurwe uyu mwaka.

George Lewis ukina ku ruhande asatira izamu, nta kipe y’igihugu y’abato yigeze akinira haba muri Norvège, aho yakuriye mu gihe yakiniye Tromsdalen na Fram Larvik zo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu.

Iki kinyamakuru Goal kuri uyu wa Kane cyatangaje ko ibyavugwaga ko George Lewis yamaze gusinya atari ko bimeze kuko hakiri ibigomba kubanza kunozwa kuko Arsenal itegereje ibizava mu mukino wa nyuma wa FA Cup, kugira ngo ifate ibyemezo ku kugura umukinnyi uwo ari we wese.

Gusa ariko ngo George Lewis aracyari i Londres, ndetse abakurikiranira hafi iby’uyu mukinnyi na Arsenal bemeza ko hari icyizere ko ashobora kuyikinira, aho azajyanwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 itozwa na Steve Bould mu gihe yaba aguzwe.
George Lewis wavukiye i Kigali, yagiye muri Norvège akiri muto nyuma aza gutangira gukina umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa