skol
fortebet

Umunyezamu Andre Onana wa Ajax yavuze akaga yahuye nako kubera kuba umwirabura

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunya Cameroon,Andre Onana ukinira ikipe ya Ajax Amsterdam yatangaje ko kubera ko ari umwirabura amakipe menshi y’ibigugu yamwifuje ariko yanga kumugura aho yabwiwe ko abafana bayo batabyakira neza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye Marca,Andre Onana yavuze ko bitakorohera umunyezamu w’Umwirabura kwerekeza mu makipe akomeye cyane I Burayi kuko ngo amenshi yuzuyemo irondaruhu.

Onana yavuze ko mu mwaka wa 2017 hari ikipe yamubwiye ko imushaka nyuma yo kwitwara neza muri Europa League akageza Ajax ku mukino wa nyuma ariko nyuma aza kubwirwa ko abafana batamwishimira kubera ko ari umwirabura.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye ku munyezamu w’umwirabura kugera kure.Bafashe umwanzuro wo kwanga kunsinyisha kubera ko ngo umunyezamu w’Umwirabura yaba ikibazo ku bafana babo.Ntabwo banze kunsinyisha kubera ko bashidikanyaga ko ntari umuhanga.

Ivanguraruhu rirahari ndetse mpora ndwana naryo muri buri mukino wo hanze gusa sinabitindaho cyane kuko nishimira ko ndi umwirabura.Nta tandukaniro mbona hagati y’umuzungu n’umwirabura.Niba uribona nicyo kibazo.

Mu mwaka ushize wa 2019,irondaruhu ryabaye ikibazo gikomeye mu Burayi aho abakinnyi batutswe,baterwa ibintu ndetse basagararirwa bikomeye n’abazungu ku bibuga yaba mu Bwongereza,Ubutaliyani n’ahandi.

Ibitekerezo

  • Abantu baronda ubwoko nta bwenge bagira (wisdom).Baba bafite ikibazo mu mutwe.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa