skol
fortebet

Umunyezamu Eric Bakame nawe yavuze ku byo mugenzi we Ndoli Jean Claude amushinja birimo amarozi no kumusenyera urugo

Yanditswe: Wednesday 13, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ndayishimiye Eric Bakame yateye utwatsi ibyo ashinjwa n’ umunyezamu mugenzi we Ndoli Jean Claude birimo kumusenyera urugo ndetse n’ibijyanye n’amarozi, avuga ko ibyo Ndoli amuvugaho ari ukumusebya bitari bikwiriye na gato.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma yaho hamaze iminsi Ndoli Jean Claude atangaje ko imibanire ye itari myiza ubwo babanaga mw’ikipe ya APR FC yerura ko hagati yabo bombi harimo ishyari n’urwango.

Ndoli avuga ko yatangiye kwibasirwa n’imvune ubwo Bakame yageraga muri APR FC ndetse akaba yaranamuteranyije n’umugore we bibaviramo gutandukana.

Umunyezamu Ndoli Jean Claude

Akomeza avuga ko imyitwarire ye yagiye inababaza abatoza bakamugira inama akanga, ngo yashakaga kugendera mu nzira z’abanyamahanga.

Yagize ati“njye na Ndoli hari abantu benshi bagiye batugira inama badukuriye barimo Eric Ntazinda wari manager wa APR FC. Batugiraga inama bakabwira Ndoli ko ari mu nzira zitari nziza kuko yarimo yishinga abantu badahuje igihugu, bakamwereka uburyo bizamugora, bakatugira inama ariko Ndoli akica amatwi, n’ubu iyo mvuganye na bo barambwira ngo ibyo bavugaga ni byo barimo kubona.”

Mu kiganiro Bakame yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibyo Ndoli yatangaje nta byinshi afite kubivugaho uretse kuba ari ibihuha cyane ko mu myaka yamaze muri APR FC yayivuyemo agasiga Ndoli atakibanza mu kibuga, bivuze ko batari bagihanganira umwanya.

Yagize ati“biriya nta byinshi nabivugaho kuko urebye imyaka namaze muri APR FC, nasizemo Ndoli ariko n’ubwo namusizemo ntabwo yabanzaga mu kibuga mvuge ngo nahanganiraga na we umwanya, icyiza twagombaga guhanganira umwanya na none kugira ngo haboneke ukina rero ubwo niba byaranze akajya mu bindi sinjye.”

Kuba yaramutandukanyije n’umugore we, Ndayishimiye Eric Bakame yahakanye aya makuru ngo kuko ubu uyu munyezamu wa Musanze FC amaze gutandukana n’abagore 3, ntakeka ko bose ari we watumye batandukana.

Yagize ati“nta bintu byinshi nabivugaho kuko Imana ni yo izi umutima wanjye n’uwa Ndoli kandi izi n’ukuri. Kugeza aka kanya atandukanye n’abagore 3, bose abo bagore 3 ntabwo ari Bakame wamutandukanyije n’abo bagore batatu, ngira ngo hari abari baturanye na we Kanombe aho yari atuye, uburyo yari abanye n’umugore we, uburyo yari afite akabari, na bo baguha ubuhamya bazi uko yari abanye na we, burya umuntu aba icyo ari cyo bitewe na we, ntiwatera ibigori ngo usarure inyama.”

Ndayishimiye Eric Bakame usigaye ukinira ikipe ya AS Kigali na Ndoli Jean Claude uri muri Musanze FC, bakinanye muri APR FC kuva 2009 ubwo Bakame yamusangagamo kugeza 2013 ubwo yayivagamo ajya muri Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Bakame ararenganap kuko guhanganira umwanya byagombaga kubaho nkabantubakinannye kd ndibazako haricyo byabongereye kuko urwego rwabo rwarazamutse ark ibyumugore wa ndoli numva atabishinza bakame ahubwo ndoli niyigenzure neza niba arimiseke igoroye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa