skol
fortebet

Umunyezamu wa Chievo yahishuye ubugome yakorewe na Cristiano Ronaldo amuziza ko yakuyemo penaliti ye

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyezamu wa Chievo witwa Stefano Sorrentino yatangaje ko rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yanze kubahiriza amasezerano bari bagiranye yo kumuha umupira we nyuma y’umukino kubera ko uyu munyezamu yakuyemo penaliti ye.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu Stefano Sorrentino yavuze ko mu mukino ikipe ye ya Chievo yatsinzwemo na Juventus ibitego 3-0 muri Mutarama 2019,yakuyemo penaliti ya Cristiano Ronaldo bituma amwima umupira we yari yambaye nyuma y’umukino.

Uyu munyezamu yagize ati “Twari twasezeranye ko turagurana imipira nyuma y’umukino ariko nyuma yo guhusha penaliti yararakaye cyane.Ntabwo byari byakamubaho mu Butaliyani.

Nyuma y’umukino twahuriye mu rwambariro,yampaye ikiganiro arananshimira.Yari arakaye cyane ku buryo yanze no kumpa umupira we.Nyuma naje gufata uwa Paulo Dybala bigenda neza.”

Muri uyu mukino,Cristiano Ronaldo yavuye mu kibuga adatsinze kuko ibi bitego 3 bya Juventus byatsinzwe na Douglas Costa, Emre Can na Daniele Rugani.

Uyu munyezamu w’imyaka 41 usigaye akina mu ikipe ya Cervo yo mu cyiciro cya munani mu Butaliyani,yabaye uwa mbere wakuyemo penaliti ya Cristiano Ronaldo mu butaliyani

Nyuma y’umwaka wa mbere ageze mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka,yanatwaye muri Espanye no mu Bwongereza.

Ronaldo yafashije iyi kipe yo mu mujyi wa Turin, itwara igikombe cyayo cya munani kikurikiranya, ayitsindiye ibitego 21 gusa yasezerewe muri ¼ cya UEFA Champions League na AJAX.

Cristiano Ronaldo yagiye kwihisha Coronavirus iwabo I Madeira aho kuri ubu ari kumwe n’umuryango we ndetse akomeje kugaragaza amafoto ari gukora imyitozo ikarishye ku giti cye kugira ngo azagaruke mu kibuga ameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa