skol
fortebet

Umunyezamu wa mbere akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda yavunikiye mu mukino batsinzwemo na Misiri yakiriye igikombe cya Afurika[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu wa mbere akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Uganda Cranes’ yavunikiye mu mukino waraye ubahuje na Misiri yakiriye igikombe cya Afurika.

Sponsored Ad

Uyu mukino warangiye ari ibitego bibiri bya Misiri byatsinzwe na Mohamed Salah ku busa bwa Uganda. Uganda ntako itagize kuko na yo yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego kuko umunyezamu wa Misiri yabereye ibamba ba rutahizamu ba Uganda.

Ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes yageze muri 1/8 cy’irangiza cy’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ikomeje kubera mu Misiri.

Amakuru aturuka imbere mu ikipe y’igihugu ya Uganda avuga ko imvune ya Denis Onyango idakanganye ndetse ko ashobora kuzakina imikino ya 1/8 cy’irangiza.

Onyango yavunitse ku munota wa 72 w’umukino wari wabahuje na Misiri ya Mohamed Salah , yavunitse amaze gutsindwa ibitego bibiri na Mo Salah uri muri ba rutahizamu bameze neza ku mugabane w’Uburayi by’umwihariko muri Liverpool akinira.

Yavuye mu kibuga atwawe mu kamodoka ahita ajyanwa mu rwambariro kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga mu gihe Robert Odongkara ari we wahise ajya mu izamu rya Uganda Cranes.

Uyu mugabo usanzwe akinira Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yari yagize ikibazo cyo mu ivi. Umukino urangiye yasubiye mu kibuga yishimana na bagenzi kuba ageze muri 1/8 cy’irangiza.

Nkuko na we yabitangarije itangazamakuru nyuma y’umukino, yavuze ko aramererwa neza akazakina 1/8, yagize ati “Nagize akabazo kubera imbaraga n’umuvuduko w’umukino, meze neza kandi ndaza kumererwa neza kurushaho ku buryo nzakina indi mikino nta kibazo mfite.”

Uganda Cranes yageze muri 1/8 ifite amanota 4, yazamukanye na Misiri n’amanota 9 yose kuko itaratsindwa umukino n’umwe, muri iri tsinda, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iracyafite amahirwe yo gukomeza n’amanota 3 mu gihe Zimbabwe yo kwa Robert Mugabe yo yamaze gutaha.

Muri rusange Misiri yasoje iyoboye iri tsinda n’amanota 9, Uganda Cranes ku mwanya wa kabiri n’amanota ane, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Zimbabwe yarangije ari iya nyuma n’inota rimwe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa