Umunyezamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves yatowe nk’umunyezamu mwiza ukunzwe n’abafana muri Afurika y’Iburasirazuba
Yanditswe: Friday 31, Jan 2020
Umunyezamu w’ikipe ya Rayon sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yatowe nk’umunyezamu ukunzwe n’abafana ukina muri Afurika y’Iburasirazuba atsinda Aishi Manuala wa Simba SC bari bahanganye.
Aya marushanwa yateguwe na Televiziyo yo muri Tanzania ikorera kuri interineti yitwa Africa Sports Today, iha umwanya abakunzi b’umupira w’amaguru kugira ngo abe ari bo batora.
Ku rutonde rw’abagombaga gahatana rwariho abazamu 14, batorwamo 4 ari bo Kimenyi Yves (Rayon Sports), Aishi Manula (SC Simba), Nahiamana Jonathan (KMC) na Patrick Matassi St. George) bagombaga kuvamo umwe utsinda
Hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu gutora, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu African Sports Today yatangaje ko Kimenyi Yves ari we munyezamu ukunzwe n’abafana mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba hagendewe ku majwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru batoye.
Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yinjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019 nyuma yo gusezererwa na APR FC.
Uyu munyezamu umaze kurindira amakipe akomeye mu Rwanda, akomeje kwigaragaza mu mukino w’Umupira w’amaguru by’umwihariko akaba yarigaragaje cyane ubwo yakiniraga ikipe y’ingabo z’u Rwanda ya APR FC.
Ibitekerezo
abarayons baguhundagajeho amajwi ntaho utaba uwambere,bapfa kuba bakwiyumvamo gusa.
abarayons baguhundagajeho amajwi ntaho utaba uwambere,bapfa kuba bakwiyumvamo gusa.
Congratulation to Yves.
Felicitation kuri Kimenyi Yves.